Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Komisiyo y’Amatora yemeje abakandida batatu baziyamamaza

Yanditswe na Simon Kamuzinzi 7-07-2017 - 18:32'  |   Ibitekerezo ( 8 )

Komisiyo y’Amatora (NEC) yemeje urutonde ntakuka rw’abakandida batatu bazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017.

Abayobozi ba Komisiyo y'amatora batangaza abemerewe kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika
Abayobozi ba Komisiyo y’amatora batangaza abemerewe kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika

Abakandida bemejwe ni Kagame Paul, Frank Habineza watanzwe na Green Party na Mpayimana Philippe wiyamamaje ku giti cye.

Mpayimana Philippe wari waramaze kwerekeza mu Bufaransa, yatangaje
kuri uyu wa kane ko azagaruka mu Rwanda ku itariki 10 Nyakanga 2017, ariko
hagati aho ngo arahita agirana ikiganiro n’abanyamakuru nyuma yo
kwemezwa nk’Umukandida.

Komisiyo y’amatora yavuze ko abakandida batemejwe ari Mwenedata
Gilbert, Barafinda Sekikubo Fred na Diane Nshimyimana Rwigara kuko ngo
batujuje umubare w’abantu 600 bashyigikiye kandidatire zabo.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda wasomeye
abanyamakuru itangazo kuri uyu wa gatanu, yavuze ko Mwenedata yasinyiwe
n’abantu 522, by’umwihariko ngo nta rutonde rw’abamushyigikiye mu
karere ka Burera yigeze atanga.

Mu igenzura NEC yakoze ngo hari umuntu Mwenedata Gilbert agaragaza ko
yamusinyiye nyamara uwo muntu bizwi ko yapfuye.

Komisiyo y’amatora kandi yanze kandidatire ya Barafinda Sekikubo Fred
kubera ko muri 600 bagombaga kuba baramushyigikiye, ngo yasinyiwe
n’abantu 362; kandi ngo nta rutonde rw’abamushyigikiye mu turere 18
yigeze atanga.

Barafinda kandi ngo yazize kuba nta cyemezo cye cy’ubwenegihugu
Nyarwanda bw’inkomoko yigeze ageza kuri Komisiyo y’Amatora, ndetse nta
n’icyemezo cy’umubyeyi umwe w’Umunyarwanda yayigejejeho.

Kanditatire ya Diane Rwigara nayo ntabwo yemewe kubera kugira umubare
w’abamushyigikiye 572 kuri 600 bateganywa n’Itegeko, ndetse ngo hari
abantu batatu avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye.

Prof Mbanda yagize ati "Uyu Diane Nshimyimana yafatanije
n’umukorerabushake wa Komisiyo y’amatora witwa Uwingabire Joseph,
basinyira abantu 26 bifashishije amakarita yabo".

Diane Nshimyimana kandi arashinjwa na Komisiyo y’Amatora gukoresha
amazina n’indi myirondoro y’abayoboke b’umutwe wa Politiki wa PS
Imberakuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Charles Munyaneza
yavuze ko abakandida batemejwe, bahawe amasaha 48 yo kuba baje
kuvuguruza ibyemezo byabafatiwe.

Ibitekerezo   ( 8 )

Tugomba Gutora
Kagame Poul

Macumi Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize

NEC ibihije amatora. Yego ntawatsinda nyakubahwa Ariko iyo bareka nabariya bakagerageza amahirwe. Abantu batinyutse ibyo amashyaka 10yatinye koko

Etienne yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize

H.E Paul Kagame, 04/08/2018, Tuzamuhundagazaho Amajwi yacu. kandi niwe ubereye kuyobora U Rwanda na Abanyarwanda!!! Tukurinyuma

Niyonkuru jean D’Amour yanditse ku itariki ya: 8-07-2017  →  Musubize

ukunukuri gusa Kagame Paul tumurinyuma

gerard yanditse ku itariki ya: 8-07-2017  →  Musubize

poul kagame tumurinyuma hano kurijuru mubugesera! ahubwo igihe cyo gutora cyatinze ngo twitorere poul kagame.

havugimana gervais yanditse ku itariki ya: 8-07-2017  →  Musubize

abatarafashwe bihangane !Poul Kagame tumurinyuma

Ubanjeneza olivier yanditse ku itariki ya: 8-07-2017  →  Musubize

abatabashije kugiramahirwe nibihangane manda yubutaha bazongere bagerageze

gashotsi alex yanditse ku itariki ya: 7-07-2017  →  Musubize

mubanze mumenye kwandika ururimi rw’ igihugu cyanyu mbere y’amatiku.

mmm yanditse ku itariki ya: 7-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.