Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Kagame yijeje Abanyagisagara amashanyarazi kugeza kuri 80%

Yanditswe na KT Editorial 15-07-2017 - 17:50'  |   Ibitekerezo ( 6 )

Umukandida wa FPR Paul Kagame yemereye abatuye Akarere ka Gisagara ko azabagezaho amashanyarazi ku kigero cya 80%, bavuye kuri 22% bariho ubu.

Umukandida Kagame yasabanye n'abatuye Akarere ka Gisagara karahava.
Umukandida Kagame yasabanye n’abatuye Akarere ka Gisagara karahava.

Yabitangarije abatuye aka karere mu gikorwa cyo kwiyamamaza yahakomereje ku munsi wa kabiri, nyuma yo kuva muri Nyaruguru, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Iyo mudutoye, muba muduhaye icyizere gituma twumva inshingano muba mudushinze. Kugira ngo tugere kure dushaka, bisaba politiki nziza, guhitamo neza, no gukora nk’abikorera, nta gusigana.”

Yavuze ko kubaka igihugu ntawe biheza nubwo byaba bikorwa mu buryo budahuye, bipfa kuba intego ari ugukunda igihugu.

Ati “Mu bufatanye n’andi mashyaka yishyize hamwe na twe, tuzakora akazi kanoze.”

Yagarutse no ku iterambere ry’aka karere kari muri tumwe mu turere dukennye kandi twahejwe mu bihe bya kera, ariko kuri ubu ubuyobozi bukaba bwarafatanyije n’abaturage mu kukazamura.

Ati “Ibikorwa by’iterambere Gisagara imaze kugeraho birivugira, ntabwo ari inkuru mbarirano. Ibyo mushaka ko dufatanya gukora byose, dushyize hamwe tuzabigeraho”

Yavuze ko umutekano na wo ari ingenzi mu iterambere, kugira ngo Umunyarwanda akomeze akazi ke no kwiteza imbere.

Ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR-Inkotanyi, birakomereza mu turere twa Nyamagabe, Huye na Kamonyi, kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga.

Ibitekerezo   ( 6 )

ARIKO UBUNDI ABANTU NTIBABA BIGIZA, NKANA BATAMUTOYE; BATORA NDE !IBYO A MAZE KUGEZA KUBATURAGE. BIGEZE BABIBONA, HE KUVA U RWANDA RWABAHO, A BIRIRWA BATOROKA UBANZA BATIBUKA, KO NIBYO NGO BARI BAFITE BABIJYANYE BYOSE MULI CONGO RPF YATANGIRIYE, KUBUSA NIBIBAZO BASIZWE NONE IGIHUGU KIBAYE, INDORERWAMO UKUMVA NGO BAKORESHA I KINYOMA NIBA ARUBUHUMYI NTAWAMENYA IMIHANDA AMASHURI AMAVURIRO AMAZI AMASHANYARAZI, ABAVUGA BATANGA IBIPIMO, NTAWARI, YARIGEZE, ABONA NITARA, IWABO URETSE MUMUGI NAHO HAKE AMAZI BAVOMAGA HE IMIHANDA ARIKO MRIBAGIRWA, KWERI KUVUGA MWAVUGIRAGA, HE !IBIGEZWE HO MUGARAMYE MUTAZI, AHO BIVUYE, MUTAZI ABARARA BICAYE MWE MUGONA, NGO TWAKORA IBI BARARENGANA ABATURAGE NGO TWE TWABAGABURIRA TUKAGWISHA IMVURA TUKAZANA AMATO YO GUTEMBERA INDEGE ZO KUBARINDA !INTERNET. T MOBILE WATSAP IMBUGA SINZI NIBINDI MWARABIGIRAGA !NONE MURAVUGA UBUSA NIMUVUGE IBYO MWAKORA, BINDI, IBIHE NI MUBANZE MUNEMERE IBYO RPF YAGEZEHO, IHEREYE KUBUSA MUZABONE, KUTWEREKA, IBYO MUZANYE*

lg yanditse ku itariki ya: 16-07-2017  →  Musubize

Kombona mwaducanze se mwabanyamakuru mwe? Ndasoma Kagame umukandida wa RPF ariko nakwitegereza amafoto ngasanga ari aya Dr. Frank HABINEZA. Ubwose ninjyewe ureba nabi ra? muducangure mutubwire niba ari Habineza wabivuze naho uyu si Kagame rwose pe!

RARA yanditse ku itariki ya: 16-07-2017  →  Musubize

Muzehe tuzamutira i gisagara 100%gusa turamusaba umuhanda wumukara .
Gisagara nitwe tutawugira mugihugu cyose.
Ntacyo yatwima turabizi

Bwiza yanditse ku itariki ya: 16-07-2017  →  Musubize

kagamewacu hano iwacu igisagara tuzamutora twongere tumutore kuko turamukunda ntacyo atatugezaho kukontacyo atabayadukukoreye we ubwiwe ahubwo nuko usanga ahobitagendaneza ni ababayobozi akeshi usanga bikubira bagamije kwigwizaho imitungo ntibibuke ko biryoha bisangiwe impamvumvuze ibi nuko nkomubundiburere nimirenge iyo mpatembereye hari ibyo baba baturusha kandi natwe twakagombye kuba tubifite ariko kubera babayobozi bashaka ubukire bwikirenga ryaterambere ntiribonekeneza eg iyaba nkapaur kagame yazaga nkohasi mumidugudu bigakunda hariho abayobozi babazwa byishi byakagombye kuba byakageze kuba turage .

mutabazi emmanuer yanditse ku itariki ya: 16-07-2017  →  Musubize

Utamutora ninde kereka utabona aho
Urwanda rugeze

Kabagambe Godfrey yanditse ku itariki ya: 15-07-2017  →  Musubize

FPR ninde utagutora?

"ntawe"

Aime yanditse ku itariki ya: 16-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.