Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Kagame yavuze ko Bugesera igaragaza ubudasa bw’u Rwanda

Yanditswe na KT Editorial 19-07-2017 - 13:38'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko amateka ya Bugesera ari urugero rw’ubudasa bw’Abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo no kwiyubaka nyuma y’ibibazo.

Mu buhamya bwabanjirije igikorwa cyo kwiyamamaza kwa Kagame mu Karere ka Bugesera, bwagaragazaga uburyo abatuye Bugesera nta cyizere bari bafite mu myaka ishize ariko ubu kakaba ari kamwe mu duce duhanzweho amaso muri iki gihe.

Kagame yavuze ko kugira ngo Bugesera ive mu icuraburindi ry’ubukene n’ibibazo yari irimo, byasabye imbaraga z’Abanyarwanda utasanga ahandi, ari byo yise budasa.

Yagize ati “Ubudasa bw’u Rwanda burimo byinshi cyane. Butandukanye n’ibibi byaranze amateka yacu. Hari ubudasa bw’ibyo tumaze kugeraho tuva mu mateka mabi.

Kuba hari abatumva ubudasa bwacu bijye bituviramo gukomeza kwiyubaka no gutera imbere.”

Yavuze ko nyuma yo gushyira igihugu ku murongo mu myaka 23 ishize, hakurikiyeho guha Abanyarwanda bose iterambere ridaheza, yavuze ko ibyo ariko bizajyana no gukorera hamwe ku Banyarwanda bose.

Ati “Ubu turubaka u Rwanda rw’ubumwe, dutera imbere ntawe dusize inyuma. Iby’abandi bakora bishingiye ku byo bifuza nk’uko ibyacu bishingiye ku nzira y’ubudasa bwacu.

Turashaka ko buri Munyarwanda wese agira inyungu mu byo dukora, tugakomeza gukorera hamwe.”

Yibukije abatuye mu Karere ka Bugesera igihe cy’itotezwa cyabeyeho ku baturage, ryakorwaga n’abari bashinzwe kubarinda, ariko abasezeranya ko ritazongera ukundi.

Ibitekerezo   ( 1 )

utagira amaso no kugereranya amateka yaranze urwanda mbere ya 94,niyicecekere kuko aho prezida kagame yakuye u RWANDA n’abanyarwanda turahazi,uvuga ko azagira ibyo azana kandi hari uwabizanye bigamije kuzamura abaturage(iterambere,imiyoborere myiza ndetse n’umutekano,ahubwo nawe nave ku giti,aze dutore umukandida twahawe na RUREMA,tukuri inyuma ahasigaye dukataze mu rugendo rwo guhanda udushya no gushyigikira ibyagezweho.

alias yanditse ku itariki ya: 19-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.