Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Kagame yashimye uruhare rw’amashyaka mu kubaka igihugu

Yanditswe na KT Editorial 19-07-2017 - 15:41'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yashimye uruhare rw’amashyaka yiyunze ku ishyaka rye mu kubaka igihugu, yemeza ko bikomeje byageza u Rwanda aho rwifuza.

Yabitangarije mu Karere ka Kicukiro, mu gikorwa cyo kwiyamamaza yahakoreye kuri uyu wa gatatu tariki 19 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Dushobora kuba dutekereza bitandukanye ariko iyo bigeze ku kubaka igihugu hari aho duhuriza. Ndashimira amashyaka umunani yifatanyije na RPF, yashimye ubufatanye natwe agakomeza kudushyigikira.”

Yavuze ko ikigamijwe ari uko Abanyarwanda bose batera imbere ntawe basize inyuma, ku buryo n’ufite intege nke azamurwa, nk’uko FPR yabikoreye abayirimo n’abatayirimo.

Yanagarutse ku rubyiruko, arusaba kwitwararika no kurangwa n’Ubunyarwanda kuko ari bo bayobozi b’ejo.

Ati “Abenshi muri urubyiruko. Muri abayobozi b’uyu munsi n’ejo hazaza. Uko mukura mwiga amashuri, ariko mukanigira no mu muryango umwe w’Abanyarwanda.”

Yizeje abatuye Kicukiro ko iterambere bagezeho, rizakomeza no mu myaka irindwi. Avuga ko ako gace kazaba ihuriro ry’igihugu mu minsi izaza, kubera imishinga izahakorerwa.

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse Kagame puoltumurinyumanamajwimenshi

Ndayishimiye jean eric yanditse ku itariki ya: 20-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.