Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Kagame yashimye ubushishozi bw’amashyaka yamuhaye amajwi

Yanditswe na KT Editorial 14-07-2017 - 15:59'  |   Ibitekerezo ( 4 )

Paul Kagame, umukandida wa FPR, yateye intambwe itamenyerewe muri Politiki ashima amashyaka yemeje ko abarwanashyaka bayo bazamutora, abizeza ko bahisemo neza.

Perezida Kagame yitamamarije muri Nyanza.
Perezida Kagame yitamamarije muri Nyanza.

Yabitangarije abari baje gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza yakomereje mu Karere ka Nyanza, nyuma yo kuva mu Ruhango, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Ndashima amashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida FPR izaba yatanze. Nabo barashaka ko twihuta kandi tukagera kure. Ntago nakwibagirwa namwe mwese, ndavuga RPF Inkotanyi yantanzeho umukandida.”

Yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko mu myaka irindwi iri imbere, ntawe ukwiye kubigisha amasomo y’ibyashize, kuko ubu u Rwanda ruhagaze neza.

Ati “Twatsinze ingamba nyinshi. Iyo dutsinze ntitubyigamba, duharanira uburenganzira bwa bose n’abatumva kimwe natwe. Ubu igihugu gihagaze neza, dukomeze kugira u Rwanda rwiza kurushaho.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida Paul Kagame bizakomereza mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017.

Ibitekerezo   ( 4 )

dushyigikire kagame wacu

musengimana drocelle yanditse ku itariki ya: 15-07-2017  →  Musubize

Kagame Paul Ntawutazi Ibikorwa Byawe.Tukurinyuma .

Twagirimana Jean De Dieu Human yanditse ku itariki ya: 15-07-2017  →  Musubize

H.E Paul KAGAME tukuri inyuma kugeza igihe cyose uzaba ukituyobora uri impano twahawe n’IMANA komeza imihigo abanyarwanda turacyagukeye kugirango tugere kuribyinshi twifuza twibereye mu mutekano wuzuye.Tuzagutora 100 kurindi.

OLIVE yanditse ku itariki ya: 15-07-2017  →  Musubize

Dufatayirize hamwe kubaka igihugu gifite democratie kandi buri wese akore nk’uwikorera dutora neza.

alias yanditse ku itariki ya: 14-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.