Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Kagame yasabye abatuye Rusizi kwimakaza umuco wo kubana neza

Yanditswe na KT Editorial 28-07-2017 - 17:33'  |   Ibitekerezo ( )

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yasabye abatuye mu Karere ka Rusizi kubana neza hagati yabo, no gukomeza gushaka icyabateza imbere kuko hari amahirwe kuri bose.

Yabitangarije mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakomereje mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, kuri uyu wa gatanu tariki 28 Nyakanga 2017.

Ako karere gahana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahakunze kurangwa umutekano muke kubera urujya n’uruza rw’ababa baje guhaha mu Rwanda.

Yagize ati “Nshyigikiye ko mukomeza kubana neza n’abaturanyi. Turubaka igihugu gikomeye kugira ngo he kugira ikitumeneramo ngo kitwangirize amajyambere twubaka."

Ku ya 4 Kanama ni ugutora kugira ngo dukomeze intambwe nziza mu bintu byose bibereye Abanyarwanda.

Yavuze ko mu Rwanda hari inyungu ugereranije n’imyaka ishize, avuga ko ariko zigomba gusangirwa n’abantu bose.

Ati “Turashaka ko mwese mugira uruhare n’inyungu mu iterambere dusangiye. Tugendere hamwe, hatagize uwo dusiga.”

Yavuze ko ibyo byose bikorwa kubera ubuyobozi bwiza bitoreye kandi ko budateze kureka gukorera neza Abanyarwanda.

Ati “Demokarasi ni iy’abantu. Iyo abantu bahisemo uko bashaka kubaho ubuzima bwabo niyo demokarasi dukurikiza. Demokarasi, imiyoborere myiza si byo tubuze.Icyo tubuze ni amajyambere abandi bafite demokarasi yabo bagezeho.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.