Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Kagame yahize kuzahindura isura y’ubucuruzi bukorerwa Nyabugogo

Yanditswe na KT Editorial 19-07-2017 - 11:33'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yiyemeje ko natorwa azahindura isura ya Nyabugogo, kubera ko ari ihuriro ry’abaturuka mu Bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Yabitangarije mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye mu gace k’ubucuruzi ka Nyabugogo, gaherereye mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa gatatu tariki 19 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Mu myaka irindwi iri imbere ndashaka ko dukomeza guteza imbere hano, hagahindura isura, hakaba hashya. Ni hakurya hariya hazaduha imirimo, tuhashyire amaterasi meza, tuhashyire amazu abantu bashobora guturamo kandi bakagira n’amashanyarazi.”

Yabivugaga yerekana umusozi uzwi nka “Mont Kigali” ubundi usanzwe udatuwe, aho yacaga amarenga ko hari imishinga migari ijyanye n’imiturire yahateganirijwe.

Yagereranije aka gace ka Nyabugogo n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, kuko ari ho hahurira abantu baturutse mu bihugu byose bigize uwo muryango.

Yababwiye ko icyo basabwa ari ugukomeza gukunda umurimo, bakicungira umutekano kandi bakajyana abana mu mashuri.

Ibitekerezo   ( 1 )

Bazahere ku kibazo cy’abazunguzaji cyananiranye kuko nabo bashaka gukora nubwo nta bushobozi bw’amafranga buhagije bafite. icyo nabonye cyo abanyarwanda ni abakozi babafashe nabo biteze imbere bitarebewe mu ndorerwamo y’abafite aho bageze.

Turamushyigikiye kandi ibyo yasezeranyije abanyarwanda muri 2010 ibyinshi byagezweho. Nakomerezaho

Mahoro yanditse ku itariki ya: 19-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.