Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Kagame niwe uri ku isonga mu majwi y’agateganyo

Yanditswe na KT Editorial 4-08-2017 - 22:28'  |   Ibitekerezo ( 13 )

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi niwe uyoboye urutonde rw’agateganyo mu matora, aho afite amajwi 5,433,890 angana na 98.66% mu turere twose, nk’uko bimaze gutangazwa na Komisiyo y’Amatora (NEC).

Akurikiwe na Philippe Mpayimana, umukandida wigenga ufite amajwi 39,620 angana na 0.72%, ku mwanya wa gatatu haza Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka rya Green Party ufite amajwi 24,904 angana na 0.45%

Aya manota y’agateganye atangajwe ni 80% by’abatuye mu Rwanda hose.

Mu ijambo rye ryibanze ku gushima abagize uruhare muri aya matora bose atibagiwe n’abo bari bahanganye, Kagame yavuze ko iyi ntsinzi ari iy’Abanyarwanda.

yagize ati "Ndashimira abikorera, n’abandi banyamuryango bose batumye tutabura amikoro. Ndashimira abasore n’inkumi bateguye ibikorwa byo kwiyamamaza kugeza uyu munsi. Mwarakoze cyane."

Yavuze ko impamvu ari ku buyobozi ari uko yubahirije icyifuzo cy’Abanyarwanda cy’uko akomeza kubayobora, kuko hari byinshi bakimutezeho.

Ati "Ubu akazi kagiye gutangira na none nk’uko twari dusanzwe tugakora. Ubu ni imyaka irindwi yo gukomeza kwita ku bibazo dufite nk’u Rwanda, byugarije Abanyarwanda ndetse birimo gukomeza k’Umunyarwanda.

Ko tudaharanira kuba ikindi kintu kitari Umunyarwanda, ahubwo dushaka kuba Umunyarwanda muzima uteye imbere, wigeza kuri byinshi uko tubyifuza."

Prof Kalisa Mbanda umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Amatora, yavuze ko amanota ntakuka abakandida babonye azatangazwa kuri isaha y’isaa Kumi zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017.

Aya makuru tuzakomeza kuyabakurikiranira.

Ibitekerezo   ( 13 )

uyu musaza wacu turamushigikiye 100/100
yaduciriye amayira yo kujya mubindi bihugu kurubu nayandi matora dukeneye kungeza end.

yozefu yanditse ku itariki ya: 8-08-2017  →  Musubize

H.EPAULKAGAMENDISHIMYECYANEPE.KOMEZAUTSINDENATWEABANAB’URWANDATUKURIINYUMAN’IMANAYACU.SONEVERGIVERUP PAPA.MURAKOZE

SEZERANO DESTIN yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

sinavuga byinshi kuko Imana yumvishe gusenga kwange ramba ramba paul wacu.

uwamahoro jacqueline yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

Imana ishimwe! Kagame ni Mose twahawe ngo adukure mu nyanja yirondaturere n’irondamoko twaroshywemo nubuyobozi buyobya. twari tugeze kure mu manga! gusa ndanezerewe ko twavuye ibuzimu tukaba tugeze I buntu. Mubyeyi komeza utuyobore. Uwiteka azakujye imbere! inkoni yambukije abanyarwanda ntikabure kuba mu ntoke zawe igihe ugihumeka. Imana yo mw’Ijuru iguhane umugisha n’umuryango wawe! kdi abagukomokaho bose, bazagwize ubwenge bakwigireho! all the best to our beloved presedent!!!!!!!!!!!!!!

felix Nkundineza yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

H.E Poul kagame nakomeze ayobore aganze yewe nindimanada ntagire ikobazo turahari

Mwisabire :azaduhe umuriro mu karere ka Burera,umurenge was Butaro,akagari kagatsibo dukeneye umuriro murakoze;TUMURINYUMA IGIHE CYOSE ADUKENEYE

Aliaa yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

Ubwo UMWAMI YEZU AKUNDA U RWANDA ABANYARWANDA TURI AMAHORO.

H.E PAUL KAGAME we Twarazwe n’IMANA ndamusabira ku Mana ngo imukomeze , imuhe kurama no kuramba.

Ndamusaba INGUZANYO NGO NKOMEZE KAMINUZA! IMANA IMUHE UMUGISHA.

MUGWANEZA Joseph yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

kabisa naranbe Imana imukomeze .

Iraguha Fidele yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

uwiteka arakaramawe kagame yatsinze

shyaka frank yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

amena cyane kagame gucyamwo

shyaka frank yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

ndashaka ko azogera amazi

j.lu yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

NDISHIMYEPE IMANA IJYIKOMEZA IRINDE POL KAGAME UMUBYEYIWACU NANJYE NDAMUSA INKA NDETSE NIGARE NZAJYA NIKOREZA UBWATSI BWOKUYIHA MSM MUYIMUGEZEHO MURABA MUKOZE

BYAKATONDA FRANCIS yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

IMANA IRAGAHORA ISINGIZWA YO YADUHAYE H.E PAUL KAGAME.MURI IYI MANDA NDA MUSABA UBUTAKA BWO GUTURAHO.TEL 0783098755 IMANA IMUHE UMUGISHA.

VINCENT KARIMUNDA yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

H.E KAGAME PAUL NIWE MUYOBOZI IMANA YAHAYE ABANYARWANDA.DUSHIMIYE IMANA YAMUDUHAYE.AMEN.NJYE NDAMUSABA NGO MURI IYI MANDA AZAMPE UBUTAKA BWO GUTURAHO,MY TEL:0783098755

VINCENT KARIMUNDA yanditse ku itariki ya: 5-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.