Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Kagame azasezerera imirire mibi muri Ngororero

Yanditswe na KT Editorial 18-07-2017 - 13:19'  |   Ibitekerezo ( 4 )

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko guverinoma izi ikibazo cy’imirire mibi cyugarije Akarere ka Ngororero, ariko abizeza ko agiye kukirangiza burundu.

Umukandida Kagame yifuza kurangiza ikibazo cy'imirire mibi mu bana b'u Rwanda, ariko by'umwihariko muri Ngororero.
Umukandida Kagame yifuza kurangiza ikibazo cy’imirire mibi mu bana b’u Rwanda, ariko by’umwihariko muri Ngororero.

Yabitangarije abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bagera ku bihumbi n’ibihumbi, bari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza yahakoreye kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2017.

Yavuze ko asanzwe azi neza ko muri Ngororero hakiri imirire mibi ku bana bakiri bato, bitewe n’uko batabona intungamubiri zihagije. Yavuze ko leta yabihagurukiye kugira ngo igihugu kirere abana bafite imitekerereze yuzuye.

Yagize ati “Ndabasezeranya ko twabihagurukiye muri rusange ariko ku buryo bw’umwihariko Ngororero dushaka ko twabirwanya tukabitsinda burundu.

Ntabwo bikwiye ko abana b’Abanyarwanda batagaburirwa neza, ngo bibahe n’ubwonko butekereza gukora neza kuko umutungo wacu wa mbere nk’Abanyarwanda ni mwebwe.”

Yabasabye ko bakwiye gutora umukandida wa FPR kugira ngo mu myaka irindwi iri imbere igihugu kizagere ku mahirwe yisumbuyeho. Yongeraho ko ariko ibyo byose bigomba gukorwa ntawinubira umurimo.

Ati “Tugomba kwitegura kunoza umurimo dukora, dushaka guhindura ubuzima bukaba bwiza kurushaho kuri buri wese.”

Yanabizeje ko imihanda n’umuriro w’amashanyarazi bizagera kuri benshi mu myaka iri imbere, ashingiye ku kuba u Rwanda rwarashoboye kugera kuri bimwe mu bikorwa-remezo mu gihe gito gishize

Ibitekerezo   ( 4 )

Nimureke intore izirusha intambwe ikomeze imihigo

Peter yanditse ku itariki ya: 19-07-2017  →  Musubize

Intore izirusha intambwe Akaba ingangare ishengura ingazi rutinywa ruganiza igitero inyamibwa itihunza igitaramo. H.E ndagukundaaaaàaaaàaa cyane. Komeza imihigo tukurinyuma

Peter yanditse ku itariki ya: 19-07-2017  →  Musubize

Nimureke intore izirusha intambwe ikomeze imihigo

Peter yanditse ku itariki ya: 19-07-2017  →  Musubize

E P R. Tukurinyuma!!

Ukurikiyeyezu jean paul yanditse ku itariki ya: 18-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.