Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Intambara n’amajoro twaraye byari ibyo guhindura “demokarasi mbi" - Kagame

Yanditswe na KT Editorial 1-08-2017 - 13:57'  |   Ibitekerezo ( 3 )

Paul Kagame yavuze ko urugamba FPR-Inkotanyi yatangije, rukayitwara abantu benshi, rwari urwo guhindura imyumvire y’icyo bamwe mu bayobozi bitaga demokarasi ariko itaragiriraga neza abaturage.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 1 Kanama 2017, mu gikorwa cyo kwiyamariza yakoreye mu Karere ka Gicumbi. Aha niho hafatwa nk’igicumbi cy’urugamba rwo kubohora igihugu, kuko ari ho rwatangiriye.

Yagize ati “Barangiza bakakubwira ngo niko dukwiriye kubaho, ngo iyi niyo demokarasi itubereye. Demokarasi idukenesha, demokarasi itwanganisha, demokarasi itwicisha indwara zitakica abandi bantu ku isi. Barangiza bakatubwira ngo turi muri demokarasi.”

Yavuze ko abazanye iyo demokarasi bashimishwa no kubona Abanyafurika babapfukamira, babasaba ikibabeshaho.

Ati “Maze twagize Abanyafurika, abayobozi bacu babyemera, tubijyamo turarambya. Banyagicumbi, ziriya ntambara zabereye hano, kuriya gusonza, kuriya kurara amajoro, uriya mutekano wari uriho icyo gihe, intambara zari izo guhindura ayo mateka n’imyumvire.”

Yavuze ko abarwanye urwo rugamba rwo kwibohora bakarugwamo batagendeye ubusa, yibutsa ko n’abakiriho barurwanye ariko bakarukomerekeramo batabikoreraga ubusa.

Yavuze ko Abatuye ako karere bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko bigaragaza ko nabo batari bishimiye ubuyobozi bari barahawe butagize icyo bubagezaho.

Yavuze ko nyuma y’urugamba FPR-Inkotanyi yarwanye ibohoza igihugu nta wundi muntu abona ukwiye kukiyobora mu myaka irindwi iri imbere, kugira ngo FPR-Inkotani isohoze intego ifitiye igihugu.

Ibitekerezo   ( 3 )

murahonatweturabakurikiye. I kanditurabakund mureketwitorere. kagamewacuwatugejekwiteramberegus imana izamuhore. imandehamwenabanyarwabosemurakoze

bonifasi yanditse ku itariki ya: 1-08-2017  →  Musubize

Paul Kagame oyeeeeee

sam yanditse ku itariki ya: 1-08-2017  →  Musubize

nukuri wari umugisha kuri twe namwe murebe igihugu kiza dutuyemo , byose ni kubw’ubwitange bwanyu nyakubahwa Paul Kagame wacu

akaliza yanditse ku itariki ya: 1-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.