Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Iby’aya matora byararangiye, dusigaje kurangiza umugenzo ubyemeza- Kagame

Yanditswe na Jean d’Amour Ahishakiye 22-07-2017 - 19:21'  |   Ibitekerezo ( 3 )

Paul Kagame yatangaje ko nta shiti azatsinda amatora, ubu hakaba hasigaye kurangiza neza umugenzo uteganywa n’amategeko ngo abe perezida wa repubulika watowe n’abaturage.

Ibi Paul Kagame yabivugiye aho yiyamamazaga mu karere ka Kayonza, aho yavuze ko abishingira ku kuba ishyaka akomokamo rya FPR ubwaryo rikomeye cyane, ubu rikaba rishyigikiwe n’andi mashyaka umunani.

Kagame yagize ati “Ukurikije uko twe abanyamuryango ba FPR dusanzwe dukomeye, ubu tukaba kandi twarunze ubumwe tugahuza imbaraga n’andi mashyaka umunani yose, nta shiti ibizava mu matora byararangiye.”

Mu mashyaka umunani yiyemeje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi harimo Parti Social Democrate PSD na Parti Liberal PL afatwa nk’akurikira FPR mu kugira abarwanashyaka benshi kandi akaba mu bihe byashize ari nayo yabaga ahanganye na FPR mu guhatanira umwanya wa perezida wa repubulika.

Uretse aya umunani kandi, kuri uyu munsi irindi shyaka rya UDPR ryemereye Paul Kagame kumushyigikira.

Aha muri Kayonza Paul Kagame yakomeje avuga ko nyuma yo gutsinda amatora hazakurikiraho indi myaka irindwi yo gutera imbere, aho ako gace ka Kayonza kazakomeza kubona ibikorwaremezo birimo imihanda, amashuri n’ibindi.

Muri Kayonza Paul Kagame yahiyamamarije ku gicamunsi ari aha kane nyuma y’ahandi hatatu yiyamamarije muri Nyagatare na Gatsibo.

Abandi bandida bahatanira umwanya wa Perezida wa repubulika muri aya matora bo bari biyamamarije mu ntara y’Amajyepfo.

Dr Habineza Frank wo mu ishyaka rya democratic Green Party of Rwanda yiyamamarije mu Karere ka Nyamagabe na Nyanza, naho Mpayimana Philippe wiyamamaza nk’umukandida wigenga yiyamamariza mu Karere ka Kamonyi asoreza mu mujyi wa Kigali, Kimisagara muri Nyarugenge.

Ibitekerezo   ( 3 )

oye oye kagame ntawagugiga pee tuzagutora

minani yanditse ku itariki ya: 2-08-2017  →  Musubize

Ntiturashira impumpu ngo twibagirwe aho twavuye, aho tugeze, ntawundi wahatugejeje atari H. E
Paul kagame tuzamutora amahanga asiganuze uko byagenze

j. m. v. munana ntigurirwa yanditse ku itariki ya: 29-07-2017  →  Musubize

turamushigikiyekagame

mbabazi yanditse ku itariki ya: 22-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.