Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Hakozwe urugendo rutari rumenyerewe rwo kwamamaza “inkoni yera”

20-10-2017 - 17:00'  |   Ibitekerezo ( )

Mu Karere ka Kirehe imbaga y’abaturage n’abayobozi bifatanije n’abafite ubumuga bwo kutabona bakoze igikorwa kiswe kwamamaza ’inkoni yera’ kitari kimenyerewe mu Rwanda.

Igikorwa cyo kwamamaza inkoni yera cyabereye mu Karere ka Kirehe
Igikorwa cyo kwamamaza inkoni yera cyabereye mu Karere ka Kirehe

Icyo gikorwa kigizwe no gutambagiza inkoni igizwe n’utwuma tw’uduheha basiga amabara y’umweru n’umutuku, bakadufatanisha umugozi tugahinduka agakoni umuntu utabona yitwaza.

Iyo nkoni yahimbwe n’Umuryango w’Abibumye (UN), kugira ngo umuntu wese utabona, aho ageze ku isi afatwe kimwe n’undi muri buri gihugu.

Ikigamijwe ahanini ni ugukangurira abashoferi b’imodoka kugira ngo nibabona umuntu ufite iyo nkoni mu muhanda bahagarare cyangwa bagendere buhoro uwo muntu abanze atambuke.

Icyo gikorwa kitabiriwe n'abaturage benshi baje gushyigikira abatabona
Icyo gikorwa kitabiriwe n’abaturage benshi baje gushyigikira abatabona

Abatabona bavuga ko iyo nkoni inafite ubushobozi bwo kubarinda gukubitwa n’inkuba cyangwa gufatwa n’amashanyarazi, kuko ikirindi cyayo kiba ari pulastiki.

Iyo nkoni iyo ifite amabara y’umweru gusa, bisobanura ko uyitwaje atabona,yaba ifite amabara y’umutuku n’umweru bikaba bivuze ko atabona kandi atanumva.

Mukarubuga Tatienne wigisha mu rwunge rw’amashuri rw’abafite ubumuga i Rwamagana, ni umwe mu batabona bavuga ko abantu benshi mu Rwanda batarasobanukirwa iby’inkoni yera.

Yagize ati "Ibi bituma abashoferi b’imodoka badahagarara iyo batubonye. Ibijyanye n’inkoni y’abatobona byagombye kwigishwa mu mategeko y’umuhanda."

Izo nkoni nizo abatabona bifashisha, kuko iraramburwa. Iriho ibara ry'umutuku isobanura ko uyifite atabona kandi atanumva
Izo nkoni nizo abatabona bifashisha, kuko iraramburwa. Iriho ibara ry’umutuku isobanura ko uyifite atabona kandi atanumva

Depite Rusiha Gaston uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko ishinga amategeko yatangaje ko azakomeza kubakorera ubuvugizi kuri bagenzi be bagize inteko.

Bimwe mu byo bifuza ko Leta yabafasha ni ugushyiraho inganda zikora ibyo abafite ubumuga bifashisha.

Abatabona bavuga ko inkoni zihenze ku isoko ryo mu Rwanda kuko zituruka hanze. Inkoni imwe igura 24.800Frw iyo iguriwe muri farumasi y’i Kabgayi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.