Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Habineza yiyamamarije mu Majyepfo naho Mpayimana yiyamamariza i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na KT Team 23-07-2017 - 18:29'  |   Ibitekerezo ( )

Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje kwiyamamaza kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017.

Habineza yiyamamarije mu Karere ka Nyaruguru naho Mpayimana yiyamamariza mu Karere ka Nyarugenge, Kicukiro n’aka Gasabo.

Frank Habineza yizeje abatuye i Nyaruguru kuzabubakira umuhanda wa kaburimbo

Habineza yiyamamarije mu Karere ka Nyaruguru i Kibeho. Yakiriwe n’abaturage babarirwa muri 200. Yababwiye imigabo n’imigambi ye asanzwe ageza ku baturage aho agiye kwiyamamaza hose.

Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga muri Nyaruguru
Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga muri Nyaruguru

Gusa ariko ab’i Nyaruguru yabasezeranije ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda, azashyira kaburimbo mu muhanda uturuka i Huye ukagera i Kibeho ugakomeza n’ahandi muri Nyaruguru.

Yababwiye kandi ko,azateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

Yagombaga kuva muri Nyaruguru yerekeza mu Karere ka Huye kwiyamamaza ariko byarangiye atagiyeyo, avuga ko hari ‘ibibazo tekiniki afiye’ atifuje gutangaza.

Mpayimana ngo azashakira urubyiruko imirimo

Ubwo Mpayimana yiyamamarizaga muri Nyarugenge, yatangiriye mu Biryogo-Tarinyota mu Murenge wa Nyarugenge.

Mpayimana ubwo yiyamamarizaga muri Kicukiro
Mpayimana ubwo yiyamamarizaga muri Kicukiro

Yakiriwe n’abantu bagera ku 100, baje ari uko ahageze. Biganjemo abakanishi n’abacuruza ibyuma by’imodoka bagizwe n’urubyiruko.

Yabagejejeho gahunda ye irimo gushakira urubyiruko imirimo, kugabanya imisoro cyane cyane iy’ubutaka.

Yahavuye yerekeza Kicukiro-Centre aho yiyamamarije imbere y’abantu bakabakaba 200.

Nyuma y’aho yiyamamarije i Gikondo-Merez, ahari abantu bakabakaba muri 50, biganjemo abamotari.

Yahavuye ajya i Nyarugunga akomereza i Remera mu Karere ka Gasabo. Aho hose imigabo n’imigambi yasubiragamo ni imwe, yarangizaga kwiyamamaza agaha ijambo abamwakiriye bakamubaza ibibazo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.