Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Gufatanya no gukorera hamwe nibyo bizageza u Rwanda ku iterambere - Kagame

Yanditswe na KT Editorial 31-07-2017 - 12:15'  |   Ibitekerezo ( )

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko nta kindi kizageza u Rwanda ku iterambere rwifuza uretse gufatanya no gukorera hamwe kandi bidaheza.

Yabitangaje ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Burera kuri uyu wa mbere tariki 31 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Abafatanyije, abagendera hamwe, bagera kure. Turashaka kugera kure. Ubufatanye ntabwo bivuze abo muri FPR gusa ahubwo ni ubumwe bwacu, ni ubufatanye n’andi mashyaka dukorana.”

Yavuze ko u Rwanda rufite abantu ari nacyo cya mbere gikenewe kugira ngo umurimo wo kubaka igihugu ukorwe kandi ubateze imbere.

Ati “Ntacyo tubuze, ari mwe turabafite, ari Kagame muramufite, ari FPR n’andi mashyaka turabifite, ntabwo tuzananirwa. Ubwo byose tubifite rero, nta ntambara yadutera ubwoba.”

Yabasezeraniije ko nyuma y’amatora hari ibintu bizaba amateka, muri byo harimo imihanda mibi n’abaturage badafite ubuzima bwiza. Yavuze ko uburezi buzatezwa imbere bikajyana no gukundisha Abanyarwanda umurimo.

Ati “Ku ya 4 Kanama nitumara kurangiza igikorwa tuzaba dufite imyaka 7 imbere yacu yo gukora kurushaho.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.