Dukurikire:

Irembo  →  Amatora mu Rwanda

Gasabo: Bamamaje umukandida wa FPR-Inkotanyi biyereka ku mafarasi (Amafoto)

Yanditswe na Simon Kamuzinzi 23-07-2017 - 20:05'  |   Ibitekerezo ( 5 )

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo bakoze imyiyereko irimo imodoka n’amafarasi mu rwego rwo kwamamaza umukandida wabo, Paul Kagame.

JPEG - 152.9 kb
Biyeretse ku mafarasi mu kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi

Iyo myiyereko yabaye ku cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, ubwo muri ako karere bagosozaga icyumweru cyahariwe kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Umuhango wo gusoza icyo cyumweru wabereye i Rutunga. Imodoka zerekejeyo ziyereka ziriho amabendera n’ibindi birango bya FPR-Inkotanyi.

Zahagurukiye kuri Stade Amahoro ziri mu masibo abiri (imirongo). Isibo imwe yanyuze i Ndera, indi inyura mu Gatsata zose zihurira i Rutunga.

Aho i Rutunga bahasanze amafarasi ane na yo yari atatseho amabendera ya FPR-Inkotanyi. Nayo yiyeretse abaturage bari aho babarirwa mu bihumbi.

Uwo mwiyereko wose wafatwaga amashusho hifashishijwe indege ya kajugujugu.

JPEG - 86.5 kb
Imodoka nazo zakoze imyiyereko

Ibitekerezo   ( 5 )

tuzamutora muzehe wacu

Nshimyimana thacien yanditse ku itariki ya: 25-07-2017  →  Musubize

Nange aha hantu nati mpari gusa byari ibirori,byiz cyane,kndi muzehe wacu tizamutora 100/100

Nshimyimana thacien yanditse ku itariki ya: 25-07-2017  →  Musubize

I Rubavu umusaza wacu Paul KAGAME tuzamutora 100%/100%, turamushyigikiye.

Enos yanditse ku itariki ya: 24-07-2017  →  Musubize

intsinzi bana bu Rwanda intsinzi njye ndayireba intsinzi mu bice byose intsinzi. RPF oyeeeeeeeeeeeeee!!!!!

Rwasubutare yanditse ku itariki ya: 24-07-2017  →  Musubize

Mwaramutse Ben NGANJI?
Amakuru y’ibyabereye i Huye twamamaza Paul KAGAME ko tutayabona kuri Kigali Today; ntabwo yahageze Ben?

NSHIMIYIMANA J.Pierre yanditse ku itariki ya: 24-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2017 Kigali Today. All Rights Reserved.