Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

FPR-Inkotanyi yatoye Paul Kagame nk’umukandida uzayihagararira mu matora

Yanditswe na Jean Claude Munyantore 17-06-2017 - 13:27'  |   Ibitekerezo ( 15 )

Inama nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi yatoye Paul Kagame nk’umukandida uzawuhagararira mu matora ya perezida ateganyijwe muri Kanama 2017.

Inama Nkuru ya FPR-Inkotanyi yatoye Paul Kagame ngo azayihagararire mu matora
Inama Nkuru ya FPR-Inkotanyi yatoye Paul Kagame ngo azayihagararire mu matora

Yemejwe nyuma y’amatora yabereye mu Nama Rusange y’umuryango wa FPR-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kamena 2017.

Mu bagombaga gutora uko ari 1930, 1929 bose batoye Paul Kagame. Habonetse impfabusa imwe.

Inama nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabereye ku kicaro gishya cy’uwo muryango kiri i Rusororo mu mujyi wa Kigali, cyatashywe kuri uwo munsi.

Amatora y’umukandida uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida yahereye mu midugudu kugeza ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali. Aho hose batoye Paul Kagame.

Muri iyo nama Nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi hatumiwemo abahagarariye amashyaka nka ANC yo muri Afurika y’Epfo, CCM yo muri Tanzaniya, CPC yo mu Bushinwa, EPDF yo muri Ethiopia, Jubilee Party yo muri Kenya, NRM yo muri Uganda n’abandi baturutse muri Angola, muri Congo, muri Erytrea no muri Djibouti.

Mu butumwa batanze, bashimiye Perezida Paul Kagame kuba yongeye kugirirwa icyizere agatorerwa guhagararira FPR-Inkotanyi mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Bagaragaje ko kandi amashyaka bahagararariye azakomeza gukorana na RPF-Inkotanyi n’u Rwanda muri rusange. Bifuriza kandi Abanyarwanda kuzagira amatora meza.

Ikicaro gishya cy'umuryango FPR-Inkotanyi
Ikicaro gishya cy’umuryango FPR-Inkotanyi

Ibitekerezo   ( 15 )

May God Bless our president and this nation

Semahoro G.Theopiste yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

Turashima Imana yakoresheje abari muri congres ya FPR, kuba batoye kubwinshi Excellence President Paul Kagame kuba umu candidat muri presidence, Imana izakomeze Imurinde imufashe azongere atuyobore, ateze uRwanda Rwacu Imbere.

Semahoro G.Theopiste yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

abanyarwanda bahisemo kandi erega ni mugihe kuko bamuhisemo kuva cyera yabagejejeho byinshi

leandre yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.