Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

FPR-Inkotanyi mu ntara zose yatoye 100% Paul Kagame nk’umukandida wayo

Yanditswe na KT Team 12-06-2017 - 15:17'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Ntara zose batoye Paul Kagame nk’umukandida ugomba guhagararira umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mu Mujyi wa Kigali hatoye abanyamuryango 2434 bose bemeza ko umukandida wabo ari Perezida Kagame, bamutora 100%.

Abagize inteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Uburasirazuba nabo bitoreye Paul Kagame 100%, aho Abanyamuryango 1261 bose bamutoye n’umukandida wabo.

Mu ntara y’Uburengerazuba, abanyamuryango 1077 bagombaga gutora, habashije kwitabira abagera ku 1047, bose bemeza Paul Kagame nk’uwo bifuza ko yahagararira umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru bitabiriye amatora uko ari 383 bose batoye Paul Kagame 100% nk’umukandida uzabahagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Abanyamuryango nyuma y'amatora bari mu byishimo
Abanyamuryango nyuma y’amatora bari mu byishimo

Mu ntara y’Amajyepfo naho abagize inteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi bagera ku 1236 bemeje umukandida w’uyu muryango Paul Kagame usanzwe ari Chairman wawo, kuwuhagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.

Abayobozi batandukanye bitabiriye amatora bagiye basaba abanyamuryango gukomeza guharanira ko umukandida wabo yazatsinda aya matora, azaba arimo abakandida batandukanye baba abavuye mu mashyaka atandukanye ndetse n’abigenga.

Chariperson w’Umuryango mu ntara y’Amajyepfo akaba na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose ati "Urebye aho agejeje u Rwanda n’aho yarukuye ni ubudasa bwe, kuko ari imikorere ye itandukanye n’iy’abandi akaba ari we ukwiye guhagararira umuryango ngo akomeze aduteze imbere"

Guverineri Mureshyankwano
Guverineri Mureshyankwano

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega n’udakunda urukwavu azemere ko ruzi kwiruka. Kandi n’udakunda icebe ry’inka azemereko rikamwa ayera. Nyakuba Paulo KAGAME nuwambere avuga bike agakora byinshi twese tumurinyuma turashima inteko rusange zo muntara zose numugi wa KIGALI zamutoye100% Barashishoje arabikwiye.

Godfroid yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.