Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Amashirakinyoma ku mukobwa wafotowe arira ubwo Kagame yiyamamarizaga i Rubavu

Yanditswe na Sylidio Sebuharara 29-07-2017 - 09:39'  |   Ibitekerezo ( 7 )

Hari ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2017, ubwo Paul Kagame yari amaze kwiyamamariza mu Karere ka Rubavu, nibwo n’inkuru y’umukobwa warijijwe no kumubona yatangiye gusakara.

Uwimana yasutse amarira kubera urukundo akunda Kagame.
Uwimana yasutse amarira kubera urukundo akunda Kagame.

Nyuma yo kwiyamamaza, abantu bakomeje guhanahana amakuru y’ibyaranze icyo gikorwa, ari nabwo amafoto y’uwo mukobwa yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Avuye i Rubavu, ku munsi ukurikiyeho Kagame yakomereje urugendo rwe rwo kwiyamamaza mu Turere twa Rutsiro na Karongi, ariko inkuru y’uwarize nayo ikomeza gukwikwira.

Bamwe babisobanuye uko babishaka, bamwe bavuga ko yari arwaye abandi bavuga ko byari ibyishimo byamusaze. Gusa we ubwe niwe wenyine wari uzi impamvu yamurijije kandi ntibyatinze ukuri kwahise kujya ahagaragara.

Ni bwo bwa mbere yari yegereye aho Kagame ari, kuko ubundi mbere yabaga ari inyuma.
Ni bwo bwa mbere yari yegereye aho Kagame ari, kuko ubundi mbere yabaga ari inyuma.

Kubera ko ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame bibera hirya no hino mu gihugu kandi buri munsi, ntibyari byoroshye kumenya aho uwo mukobwa yaririye. Bamwe bakavuga ko byabereye i Musanze,abandi bakavuga ko ari i Nyabihu.

Icyo gihe nabwo uretse nyir’ubwite washoboraga gutanga ibisubizo bihagije, undi washoboraga gusobanura iby’iyo foto yateje ururondogoro ni uwayifashe.

Umunyamakuru wa Kigali Today ukorera mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kumva amakuru avuga ko uwo mukobwa ashobora kuba ari ho aba, yahise atangira inzira yo gushaka uko yamubona yifashishije telefoni igendanwa.

Uwimana kwihangana byaramunaniye araturika ararira.
Uwimana kwihangana byaramunaniye araturika ararira.

Yaje kumenya umwe mu bo baziranye, atangariza Kigali Today ko uwo mukobwa ari umunyeshuri wiga i Rubavu muri Kaminuza y’Amahoteri n’Ubukerarugendo (UTB) - ishami rya Gisenyi.

Bidatinze uwo mukobwa yahise aboneka, ntiyanagorana mu gutanga amakuru.Yabwiye umunyamakuru ko nyuma yo gukora ikizami yiteguraga azasobanura byimazeyo ibyamubayeho.

Uwimana Yvonne ni umukobwa ufite imyaka 24, utuje ariko utavugana igihunga. Avuga ko atazi neza itariki yavukiyeho n’aho akomoka kuko yakuze yisanga mu kigo cy’impfubyi, aho bamubwiye ko yagejewe n’umugiraneza wamutoraguye ku nzira.

Yari yizihiwe.
Yari yizihiwe.

Agira ati “Sinzi aho mvuka kuko ntigeze menya ababyeyi banjye cyangwa ngo menye aho mvuka, nisanze nderwa n’umusaza witwa Ndangamyambi Willborolde, ku myaka itanu anjyana mu kigo cy’imfubyi cya SOS Gikongoro. Uyu mwaka nibwo naje mu Karere ka Rubavu nje kwiga.”

Icyari kigamijwe ni ukumenya icyamurijije kugira ngo Kigali Today imare amatsiko abasomyi bayo. Ati “Byatewe n’ibyishimo byo kubona Perezida Paul Kagame kuko mukunda cyane.”

Uwimana avuga ko atigeze yegera Perezida Paul Kagame, ahubwo ngo yamubonye yinjira mu baturage maze ibyishimo biramusaga atinya kumwegera ahubwo asagwa n’ibyishimo niko gusuka amarira.

Kubyina ni ibintu bye.
Kubyina ni ibintu bye.

Ati “Sinzi uwayafashe, gusa byarantunguye kuko ntazi ko hari uwari anyitayeho. Ntibisanzwe kuri njye kurira, ariko uriya munsi byabaye bintunguye, nari mfite ibyishimo bidasanzwe byo kubona Perezida Paul Kagame mfata nk’umubyeyi wanjye kuva nkiri umwana.”

Uwimana avuga ko yatangiye gukunda Perezida Kagame ubwo yatangiraga kumva amateka y’u Rwanda n’uburyo RPF Inkotanyi yarubohoye.

Ati “Ntangiye kumenya amateka y’u Rwanda, nkumva uko RPF yabohoye u Rwanda, byatumye nkunda Umuyobozi wacu Perezida Kagame n’umuryango we bituma nifuza kuzamubona.”

Akomeza agira ati “Natangiye kujya nkurikirana amakuru ye mu binyamakuru, kuri radiyo na televiziyo, yaza i Gikongoro nkabyigana ngo njye kumureba, bakankandagira kubera ko nari nkiri muto nta mbaraga mfite.”

Ubwo Perezida Paul Kagame yazaga mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende kuwa 26 Nyakanga 2017 kwiyamamaza, byahuje n’uko Uwimana Yvonne yiga i Rubavu maze ajya kumwamamaza.

Uwo mukobwa yavuze ko atigeze yegera Perezida Kagame, ahubwo icyamurijije ari ukumubona n’amaso ye ahagaze imbere ye muri metero nkeya maze ibyishimo bikamusaga kugeza ubwo arize.

Ati “Ejobundi rero naramubonye ndatungurwa, numva ibinezaneza biramfashe kugeza naho nataye telefoni sinabimenya kuko nari nishimye bidasanzwe.”

Avuga ko yamubonye ari mu baturage ariko agatinya ku mwegera; ati “Namubonye yinjira mu baturage, ndamwitegereza, nkamubona ari imbere yanjye ariko ntinya ku mukoraho”

Uwimana avuga ko akunda Perezida Kagame kubera umutima agira wo kwicisha bugufi, amagambo yuzuye ubwenge iyo aganira n’abaturage, bigatuma amufata nk’umuntu udasanzwe.

Ati “Kubera uburyo yicisha bugufi, aganira n’abaturage, imyitwarire ye nta wundi muyobozi uyigira ni umubyeyi w’ikitegererezo kuri njye.

Kurira kuriya si uburwayi, ahubwo ni ibyishimo byari byamfashe kuko nari mubonye narabyifuje kuva cyera, n’ubu sinashizwe kuko nifuza guhura nawe nkamureba imbona nkubone, nkamushimira ibyo yakoreye u Rwanda n’ubwitange yagaragaje.”

Uwimana avuga ko ibikorwa bya Perezida Kagame bimuha isomo rikomeye mu buzima bwe, bigatuma arushaho gukunda igihugu kugeza aho yumva yakitangira

Reaba indirimbo "Nda ndambara yandera ubwoba yamamaye cyane mu kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ibitekerezo   ( 7 )

Ibyaribyo byose uyumukobwa ntabwo ari imfubyi ya jenoside, muzakurikirane mumenye ikishe ababyeyi be muri 94.

Ikibasumba yanditse ku itariki ya: 7-08-2017  →  Musubize

Niko Ikibasu,ubu bushakashatsi uwabukora bwamara iki koko?Ese byahindura urukundo akunda Nyakubahwa,intore izirusha intambwe Paul Kagame.Oya rwose,ubutumwa nk’ubu ntukabwandike ahantu nk’aha bituma abantu bagucishamo ijisho.Gukunda si icyaha muvandi.Kandi nubwo ababyeyi b’uyu mwana baba barakoze icyaha bakabizira uyu mwana ntiyabihorwa.Burya ijisho rihirewe irindi kuri iyi si,twese twaba twitwaza inkoni z’abafite ubumuga bwo kutabona.

Alias yanditse ku itariki ya: 24-09-2017  →  Musubize

nukuri nange numvise emotion, ngewe buri igihe amarira aba azenga mumaso kubera ibyishimo muri iyi companye sinshobora kubura imbere ya television ngo mukurikire, amagambo meza yuzuye uguhanga, nukuri uri umubyeyi udasanzwe , imana izaguhembe .
uwo mukobwa azafashwe kumugeraho kandi tuzabimenyeshwe.thx

aline yanditse ku itariki ya: 2-08-2017  →  Musubize

Habimana Martin siwe wahimbye iyi ndirimbo rwose

Mukamana Justine yanditse ku itariki ya: 2-08-2017  →  Musubize

Dore icyo bita urukundo ruzira uburyarya, iriya ni affection, urukundo umwana akunda umubyeyi we. Aramukunda pe. Byankoze nanjye ku mutima kandi ndi mukuru ra.

G yanditse ku itariki ya: 30-07-2017  →  Musubize

Nukuri imana imufashe bazahure. Hope ko ababasha kwegera H.E bazamusabira audience.

amani yanditse ku itariki ya: 29-07-2017  →  Musubize

Uwo mwana bazamufashe babonane, byibuze agire uwo munezero kibwe yumva aliwe papa we bazamuhe ako kanya abone ayo mahirwe

gakuba yanditse ku itariki ya: 29-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.