Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse - Kagame

Yanditswe na KT Editorial 16-07-2017 - 17:32'  |   Ibitekerezo ( 4 )

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko ubu u Rwnda rwishimira kongera gushibuka nyuma y’uko amahanga arutereranye akeka ko rutazongera kubaho.

Yavuze ko ubwo amahanga yatereranaga u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari nko kurenzaho itaka kuko yumvaga igihugu kitazongera kubaho ukundi.

Agize ati “Baducukuriye urwobo, baradutabye, ariko ntabwo bari baziko Abanyarwanda turi imbuto zizashibuka. Abanyarwanda twabaye imbuto, turashibuka, ubu turi ubukombe.”

Ni bumwe mu butumwa yageneye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bari baje kumushyigikira mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye mu Karere ka Kamonyi, kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017.

Yavuze ko kuzuka ku Rwanda ruva mu mateka mabi rwagize, byatewe n’ubushake n’imbaraga ari na byo bigejeje igihugu aho kigeze ubu. Ati “Ukuntu Abanyarwanda bari hamwe, ukuntu bashaka kubaka igihugu n’ukuntu bashaka kwiyubaka ntibisanzwe.”

Yavuze ko kugeza ubu hari amahanga akiri mu ihakana ku busugire bw’u Rwanda, ariko yizeje Abaturarwanda ko ari igihe gito kuko nayo azageraho akemera. Ati “Abadutabye bazabona ko turi imbuto zishibuka, zigakura, zikagira ubuzima bwiza.”

Ibitekerezo   ( 4 )

Tukurinyuma pe perezida wacu dukunda imiyoborere yawe no myiza

tumukunde yanditse ku itariki ya: 17-07-2017  →  Musubize

Urulugabo tuagutora Paul wacu

Ndicz yanditse ku itariki ya: 16-07-2017  →  Musubize

Birakwiye kugirango tubereke ko turumwe knd duterana ingabomubitugu knd kotwajijutse tutakiri mwicuraburindi nkiryo twariturimo before. Gusa icyo nashishikariza abanyarwanda murirusange uwatugiriye akamaro turamuzi knd aracyafite byinshi byokudukorera. FPR gahore kwisonga njyenamaze kugutora kugirango niyonapfa uyumunsi imana yazashyiraho ijwi ryanjye

Dianah yanditse ku itariki ya: 16-07-2017  →  Musubize

Kagamaetpaul Tukurinyuma Wakuye Urwanda Kure.

Twagira Human yanditse ku itariki ya: 16-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.