Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Abanya-Musanze iyo twakunze turakunda - Pierre Damien Habumuremyi

Yanditswe na Jean d’Amour Ahishakiye 26-07-2017 - 16:06'  |   Ibitekerezo ( 2 )

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yemeje ko Abanya-Musanze bakunda FPR-Inkotanyi n’umukandida wayo, Paul Kagame kandi bakaba babikora nta buryarya burimo.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yemeje ko abanya-Musanze bakunda FPR-Inkotanyi
Dr. Pierre Damien Habumuremyi yemeje ko abanya-Musanze bakunda FPR-Inkotanyi

Dr Pierre Damien Habumuremyi, wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, ubu akaba ayobora w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta z’Ishimwe, yabitangaje ubwo umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Musanze.

Uwo muyobozi uvuka i Musanze, yavuze ko abo muri ako karere bakunda cyane Paul Kagame na FPR, bakaba batamuryarya, bazamutora 100% kuko hari byinshi yabagejejeho.

Agira ati “Nyakubahwa Chairman, mwageze iwacu mu majyaruguru! Mwageze iwacu i Musanze! Turakunda kandi iyo twakunze turakunda. Dukunda FPR-Inkotanyi, ariko by’umwihariko turagukunda.”

Akomeza avuga ko mbere y’ubuyobozi bwa Paul Kagame muri ako gace barangwaga n’ubukene, bwagaragariraga ku maso, ariko kuri ubu ngo bakaba bose bacyeye.

Ikindi kandi ngo n’Umujyi wa Musanze ukaba umaze kuba uwa kabiri mu Rwanda ndetse unakomeje gusatira umurwa mukuru Kigali.

Umukandida Paul Kagame wiyamamazaga na we yabwiye abari aho,ko na we abakunda, akaba kandi abasaba ko bamutora kugira ngo muri manda y’imyaka irindwi iri imbere azakomeze kubageza kuri byinshi.

Mu byo Kagame yavuze harimo kuba mu minsi iri imbere abadafite amashanyarazi muri Musanze bose bagiye kuyagezwaho.

Yabasabye ko batangira gutekereza ibirenze kumurikirwa n’amashanyarazi mu nzu, ahubwo bagatekereza iterambere ririmo inganda n’ibindi bikorwa.

Paul Kagame yongeye gushimangira ko urebye ibyo abamushyigikiye bagaragaza aho yiyamamaza no kuba FPR-Inkotanyi ifite andi mashyaka umunani yiyemeje kumushyigikira, byemeza ko ibizava mu matora ari intsinzi ya FPR-Inkotanyi.

Ibitekerezo   ( 2 )

Tuzamutora yongere atuyobore kuko ari indashyikirwa, ni ingirakamaro ku banyarwanda n’ubu Rwanda. Banyamusanze mweeeeeee, ndanezerewe kandi ntewe ishema n’umuco mwantoje nkivuka kandi mwagaragaje uyu munsi. Mwahatubereye mukwiye impundu. Nanjye aho ndi aha mu Bubiligi nzababera ambassadeur utabatenguha. Nanjye kuya gatatu ijwi ryanjye nzariha Rudatsimburwa ku rugamba intwari yemye iyo rugeze mu mahina, intore izirusha intambwe !

Albert Rukerantare yanditse ku itariki ya: 26-07-2017  →  Musubize

ABATURAGE BA MUSANZE NI"FPR-INKOTANYI NSA""NSA NSA"ITAVANGIYE.

dushimire yanditse ku itariki ya: 10-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.