Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Abakandida bahanganye n’uwa FPR-Inkotanyi bakomeje kwiyamamaza (Amafoto)

26-07-2017 - 19:11'  |   Ibitekerezo ( )

Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje kwiyamamaza kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2017.

Frank Habineza

Frank Habineza yabanje kwiyamamariza mu Karere ka Gicumbi. Yakiriwe n’abaturage babarirwa mu 1500. Yababwiye ko natorerwa kuyobora igihugu abana babo batazicwa n’inzara ku ishuri kandi ko bazajya barya ibyuzuye intungamubiri.

Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga muri Kucukiro
Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga muri Kucukiro

Agize ati “Nimungirara icyizere ngatorwa, nzibanda ku ireme ry’uburezi, nzongera umushahara wa mwarimu, ariko cyane cyane nite ku bana kugira ngo bajye barya ifunguro rishyushye, kandi rijye rihindurwa buri munsi, hariho imbuto ndetse n’akaboga.”

Yijeje Abanya-Gicumbi kandi ko natorwa guhera muri Nzeli 2017, azabafasha mu guteza imbere umujyi wabo, kuko bigaragara ko ukwiye kuzamuka.

Yavuye mu Karere ka Gicumbi akomeza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kicukiro muri santere ya Gahanga.

Yakiriwe n’abaturage babarirwa mu 5000, ababwira ko natorerwa kuyobora u Rwanda azagarura caguwa, ku buryo umuntu azajya yambara umwenda yifuza.

Mpayimana Philippe

Mpayimana yabanje kwiyamamariza mu Karere ka Gatsibo, i Kabarore n’i Kiziguro. Aho hose yakiriwe n’abaturage babarirwa muri 150 ubabariye hamwe bose.

Yababwiye ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda nta mwana uzongera kuvutswa amahirwe yo kwiga kubera ikibazo cyo kubura amafaranga y’ishuri. Ibi ngo bikazatuma ireme ry’uburezi rirushaho gushinga imizi.

Mpayimana ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Gatsibo
Mpayimana ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Gatsibo

Yakomeje avuga ko Abanya-Gatsibo azabagezaho amazi meza bose. Yavuze ko ahanyuze insiga z’amashanyarazi bahawe hananyura impombo z’amazi bityo buri wese akagera kuri buri rugo.

Yavuye mu Karere ka Gatsibo akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kayonza. Muri ako karere yiyamamarije muri santere ya Video iherereye muri Gahini no kuri Rond-Point.

Yakiriwe n’abaturage babarirwa muri 250. Yavuze ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azashyiraho amabwiriza asaba abubaka inzu ko bagomba kubaka amagorofa kugira ngo barondereze ubutaka.

Abazajya bubaka amagorofa ngo nibo bazajya batanga imisoro mike kurusha abubatse inzu zisanzwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.