Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje kwiyamamaza kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2017.
Frank Habineza
Frank Habineza yabanje kwiyamamariza mu Karere ka Gicumbi. Yakiriwe n’abaturage babarirwa mu 1500. Yababwiye ko natorerwa kuyobora igihugu abana babo batazicwa n’inzara ku ishuri kandi ko bazajya barya ibyuzuye intungamubiri.
Agize ati “Nimungirara icyizere ngatorwa, nzibanda ku ireme ry’uburezi, nzongera umushahara wa mwarimu, ariko cyane cyane nite ku bana kugira ngo bajye barya ifunguro rishyushye, kandi rijye rihindurwa buri munsi, hariho imbuto ndetse n’akaboga.”
Yijeje Abanya-Gicumbi kandi ko natorwa guhera muri Nzeli 2017, azabafasha mu guteza imbere umujyi wabo, kuko bigaragara ko ukwiye kuzamuka.
Yavuye mu Karere ka Gicumbi akomeza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kicukiro muri santere ya Gahanga.
Yakiriwe n’abaturage babarirwa mu 5000, ababwira ko natorerwa kuyobora u Rwanda azagarura caguwa, ku buryo umuntu azajya yambara umwenda yifuza.
Mpayimana Philippe
Mpayimana yabanje kwiyamamariza mu Karere ka Gatsibo, i Kabarore n’i Kiziguro. Aho hose yakiriwe n’abaturage babarirwa muri 150 ubabariye hamwe bose.
Yababwiye ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda nta mwana uzongera kuvutswa amahirwe yo kwiga kubera ikibazo cyo kubura amafaranga y’ishuri. Ibi ngo bikazatuma ireme ry’uburezi rirushaho gushinga imizi.
Yakomeje avuga ko Abanya-Gatsibo azabagezaho amazi meza bose. Yavuze ko ahanyuze insiga z’amashanyarazi bahawe hananyura impombo z’amazi bityo buri wese akagera kuri buri rugo.
Yavuye mu Karere ka Gatsibo akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kayonza. Muri ako karere yiyamamarije muri santere ya Video iherereye muri Gahini no kuri Rond-Point.
Yakiriwe n’abaturage babarirwa muri 250. Yavuze ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azashyiraho amabwiriza asaba abubaka inzu ko bagomba kubaka amagorofa kugira ngo barondereze ubutaka.
Abazajya bubaka amagorofa ngo nibo bazajya batanga imisoro mike kurusha abubatse inzu zisanzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017