Abatuye Akarere ka Nyabihu batewe ishema n’uko Paul Kagame yabahaye ubuyobozi batigeze bahabwa n’undi mbere ya Jenoside, kandi ari ho hakomokaga abayobozi benshi.
Abo baturage bababazwa n’uko bitirirwaga ko iwabo ari ho iwabo w’abayobozi bakomeye mu gihe cya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Babishingira ku kuba ibyo byavugwaga mu gihe bamwe babaga mu bukene bukabije kandi abandi bafite amajyambere.
Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ukomoka muri ako Karere, wavuze mu izina ry’abatuye ako karere,yavuze ko ku buyobozi bwa Kagame yabakuye ku gucururiza mu bishanga akabaha amasoko, akabaha amashanyarazi akabakiza, akabaha kaburimbo kandi mbere yarahageraga ifite urugo igiyeho.
Yagize ati “Nyabihu iyi ngiyi yagize amateka mabi cyane, twagize ubutegetsi bubi turanabwitirirwa.
Nta kibabaza nko guturana n’umuntu wifite ari we wakabaye agufasha kwivana mu bukene akakureba nk’aho atagushinzwe. Muri Rambura, muri Nyabihu ninde wigeze kugabirwa inka cyangwa akubakirwa inzu uretse ku bwa Paul Kagame.”
Kagame Paul mu ijambo yabagejejeho we, yibanze kubibutsa ko bafatanyije n’ubuyobozi nta cyabananira,kandi abizeza ko n’ubuyobozi bubifuriza ubukire n’amahoro.
Ati “Dukomeze dukoreshe ubwenge n’amaboko yacu, tworore, duhinge, twihaze, dusagurire n’amasoko. Turabifuriza ubukire. Ubukene turashaka kuburandura burundu. Abanyarwanda ubukire nibwo butubereye.”
Kagame yavuze ko mu myaka irindwi iri imbere azibanda kuri byinshi bigamije kongera ibyagezweho, birimo n’ubuzima bwiza kuri bose.
Ati “Turashaka ko abana n’ababyeyi bagira ubuzima bwiza,bakarya neza, bakivuza. Aho niho amajyambere yubakira.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017
Nyabihu irakataje mu iterambere kandi Imana ikomeze kubagwiriza imigisha yiburyo niyibumoso. Kagame Paul niwe ntawundi. Dukomeze kurwanya imirire mibi mu bana bacu.