Paul Kagame yakuriye inzira ku murima abiyita abahanga muri demokarasi banenga buri kintu u Rwanda rwagezeho kandi bamwe muri bo barahawe abayobozi na mudasobwa.
Yirinze kugira uwo atunga agatoki, ariko abakurikiranira hafi ibya politiki mpuzamahanga, bazi ko mu minsi ishize muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika hari umwuka mubi watewe n’uko bavugaga ko Abarusiya binjiye mu ikoranabuhanga ryabo bagatuma ukuri kw’ibyavuye mu matora gushidikanywaho.
Kagame wasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo, kuri uyu wa gatatu tariki 2 Kanama 2017, yagaragaje ko atishimira uburyo bamwe mu batuye ibyo bihugu bananirwa kureba iby’iwabo bitagenda ahubwo bagashaka ibitagenda neza mu Rwanda.
Ibyo yabishingiye ku kuba hari byinshi mu binyamakuru mpuzamahanga bimaze iminsi byandika inkuru zisebya u Rwanda, haba ku byo rwagezeho n’ubuyobozi buriho, hakaba n’ibirengera bikavuga ko ari isura ya Afurika muri rusange.
Kagame yabasubije ati “Baradutega ibihe bizaza ko tutazagira amahoro ariko noneho nanabaza ngo ariko mbere ya Kagame u Rwanda rwari rufite amahoro? Ibyo se ko babishimaga! Bashimaga ibya mbere ya Kagame hatari amahoro none ubu baradutega iminsi ya nyuma ya Kagame.
Uru Rwanda rwacu aho ruvuye,aho rugeze, n’aho rujya, uru Rwanda rw’ubudasa tunyuze muri byinshi, twize byinshi. Ntabwo ibyo twiga bipfa ubusa.”
yavuze ko isomo Abanyarwanda bamaze kwiga ari uko bamaze kumenya uko bakwiye kubaho. Yavuze ko abumva ko afite uburenganzira bwo guhitiramo u Rwanda cyangwa Abanyarwanda icyo gukora batazabishobora kuko nabo kwihitiramo byabananiye.
Ati “Turabizi mu bya vuba aha hari abagiye nabo mu gikorwa cya demokarasi bajya mu matora. Barangije baravuga ngo ntabwo ibyavuyemo ari byo twashakaga. Ngo hari abantu bagiye mu ikoranabuhanga ryacu ngo baduhindurira ibintu, ubu dufite umuyobozi tutashakaga!”
Yavuze ko abanenga u Rwanda n’Afurika nta kindi baba basobanura uretse agasuzuguro, kuko kuri bo Umunyafurika nta cyiza akwiye kubona. Yavuze ko nk’umuyobozi wese wiyemeje inshingano ze, yiyemeje no kwakira iyo mijugujugu iterwa abo yarahiriye kuyobora.
Ati “Umuyobozi niwe uterwa imijugujugu y’abo ayobora. Njye rero rwose nemeye guterwa imijugujugu kuva cyera, ntizabageraho yose izajya igarukira kuri njyewe. Igihe tukiri kumwe iyo mijugujugu ntabwo izabageraho.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017