Kayonza: Imishinga icyenda yitezweho gukemura ikibazo cy’amazi

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko imishinga icyenda y’amazi iteganyijwe gukorwa mu Karere nitangira gukora yose ikibazo cy’amazi meza kizakemuka burundu ku buryo abaturage bose bazabasha kuyabona.

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere ka Kayonza
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kayonza

Ibi yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo yamuhuje n’abagize ihuriro ry’amazi isuku n’isukura (WASH) hagamijwe kureba aho bageze bashyira mu bikorwa ibipimo byo kugeza amazi meza ku baturage n’ahakenewe kongerwa imbaraga ndetse no gusuzuma imishinga y’amazi irimo gukorwa.

Avuga ko mu Karere ka Kayonza, abaturage 84.4% aribo bagerwaho n’amazi meza ariko hakaba hari indi mishinga icyenda izafasha mu kongera umubare w’abagerwaho n’amazi meza harimo n’uwo bahuriyeho n’Akarere ka Gatsibo uzatunganya amazi y’ikiyaga cya Muhazi agakwirakwizwa mu Mirenge y’Akarere ka Kayonza yegereye Akarere ka Gatsibo.

Yagize ati “Hari imishinga icyenda irimo gukorwa uyu munsi harimo uwa Kabuye uzaha amazi ingo 23,000 mu Murenge wa Nyamirama, uwa Gikombe muri Ndego, hari uwa Muhazi watangiye gukorwa aho uruganda ruzaba ruri mu Karere ka Gatsibo ariko ugaha amazi mu Mirenge ya Murundi, Rukara, Gahini n’igice cya Mwili.”

Avuga ko iyi mishinga izaza yunganira indi isanzwe ku buryo nihiyongeraho uwa Kagera uzatunganya amazi yo mu biyaga bya Ihema na Nasho abaturage bose bazagerwaho n’amazi meza.
Mu nyigo yakozwe, Akarere ka Kayonza gasabwa Miliyari 24 kugira ngo havugururwe amasoko y’amazi kugira ngo arusheho gutanga umusaruro.

Muri iyi nama hakaba hafashwe umwanzuro buri mwaka mu ngengo y’imari y’Akarere hazajya hashyirwamo amafaranga yo kuvugurura amasoko y’amazi adatanga amazi neza.

Undi mwanzuro wafashwe n’uko ku bufatanye n’Akarere ndetse na WASAC bagiye kwita ku mazi akigaragaramo ikibazo cyo kuba aza mu muyoboro atari meza kugira ngo bikemuke burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka