Ese Kongo ntiyazahura n’ibibazo nk’ibyabaye muri Cote d’Ivoire?

Etienne Tshisekedi umwe mu bakandida bahatanira umwanya wa perezida wa Repubulika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ngo mu buzima bwe bwose yahoranye inzozi zo kuzaba perezida wa Repubulika muri Congo.

Tshisekedi kuri ubu ufite imyaka 79 yakomeje kuvuga kenshi ubwo yiyamamazaga mu bice bitandukanye ko yizeye adashidikanya ko agiye gukabya inzozi ze muri aya matora agatorerwa kuba umukuru w’igihugu.

Mu minsi ishize mbere y’uko amatora aba, Tshisekedi yavuze ko ari perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse anahamagarira abaturage kwigaragambya kugira ngo imfungwa zifungiye muri iki gihugu zirekurwe.
Tshisekedi avuga ko imyaka amaze aharanira kuba umukuru w’igihugu idashobora gutuma yihanganira ko hari undi muntu watsinda aya matora.

Tshisekedi yakunze kwiyamamaza avuga amagambo akurikira: “Imyaka mirongo itatu yose maze mpatanira kuba perezida ntabwo yatuma umwanya wanjye nemera ko hari undi uwicaramo. Niba hari n’undi utekereza ko ariwe uzatorwa ibyo ntibishoboka rwose.”

Abakurikiranira hafi iby’amatora muri Congo ntibatinya no kuvuga ko nyuma y’aya matora RDC ngo yazahura n’ibibazo nk’ibiherutse kuba muri Cote d’Ivoire ubwo Alassane Ouatara yatsindaga amatora nyamara Laurent Gbagbo akanga kwemera ibyavuye mu matora.

Abantu cumi n’umwe nibo baharanira kwicara ku ntebe y’umukuru w’igihugu muri Kongo. Muri aba bose abagiye bigaragaza cyane bakaba ari Joseph Kabila uri ku butegetsi, Vital Kamerhe, Etienne Tshisekedi, Leon Kengo wa Dondo na François-Joseph Nzanga Mobutu, umuhungu wa Marechal Mobutu Seseseko wayoboye iki gihugu imyaka igera kuri 31 kikitwa Zaire.

Bamwe muri aba bakandida bashobora kuzatera ikibazo cyo kutemera ibyavuye mu matora na cyane ko bamwe bavuga badashidikanya ko byanze bikunze bazatorerwa uyu mwanya.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka muri iki gihugu hatowe itegeko rivuga ko nta cyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu kizongera kubaho kabone n’aho mu ba kandida bose ntawabashije kwegukana intsinzi ku bwiganze bw’amajwi. Iri tegeko rikaba rivuga ko uzarusha abandi amajwi ari we uzahita aba umukuru w’igihugu.

Kuri uyu wa mbere Abanyekongo basaga miliyoni 32 bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abagize inteko ishinga amategeko bagera kuri 500.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka