Menya inkomoko y’izina ‘Karitsiye Mateus’

Iyo uvuze Karitsiye Mateus buri muntu utuye mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abacuruzi benshi bo mu Ntara, bahita bamenya ko ari mu mujyi rwagati mu gace gakorerwamo ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye.

Inzoga yatumye habaho izina rya Karitsiye Mateus
Inzoga yatumye habaho izina rya Karitsiye Mateus

Mateus ni agace gakorerwamo ubucuruzi butandukanye, hakaba hahurira abantu b’ingeri zitandukanye baturuka mu Ntara z’u Rwanda.

Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko n’inyito z’ahantu hatandukanye, yabakusanyirije inkomoko y’izina ‘Karitsiye Mateus’.

Iri zina ‘Mateus’ si irya vuba kuko aka gace karyiswe ubwo habonekaga inzoga yitwa Mateus, yari igiye kunyobwa n’uwari Perezida wa Tanzania Julius Nyerere, ubwo yari yasuye u Rwanda.

Icyo gihe ngo babajije Julius Nyerere icyo bamwakiriza abasaba inzoga yitwa ‘Mateus’, ni uko abari bashinzwe kumurinda barayishaka barayibura, ariko ku bw’amahirwe iza kuboneka muri aka gace gahita kitirirwa izina ry’iyo nzoga Mateus.

Karitsiye Mateus, agace kari mu Mujyi wa Kigali rwagati
Karitsiye Mateus, agace kari mu Mujyi wa Kigali rwagati

One Nation Radio, ubwo yaganiraga na Mukeshabatware Dismas uherutse kwitaba Imana, wari uzwi cyane mu kwamamaza kuri Radio Rwanda, ni we wababwiye amateka y’izina Karitsiye Mateus, biturutse kuri Perezida Nyerere wifuzaga iyi nzoga yitwa Mateus ikaza kuboneka mu gace kamwe ko mu mujyi, nuko bagahera ko bahabatiza ‘Karitsiye Mateus’.

Nta mwaka bavuga byabayemo, gusa bibuka ko hari ku butegetsi bwa Grégoire Kayibanda, muri icyo gihe.

Icyo gihe Kigali ntiyari yahinduka Umujyi ukomeye, ariko hari ibikorwa bimwe by’ubucuruzi byakorwaga n’abanyamahanga.

Mateus rero nyuma yo guhabwa iri zina yaje gukomera, ndetse ihinduka agace k’ubucuruzi kugeza na n’ubu ni uko hacyitwa, biturutse kuri iyo nzoga ya Mateus.

Muri Karitsiye Mateus hahora urujya n'uruza rw'abantu barangura ibicuruzwa
Muri Karitsiye Mateus hahora urujya n’uruza rw’abantu barangura ibicuruzwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mudushakire n’inkomoko y’izina MUGANZA kuko riboneka henshi mu gihugu. Kuko nzi ahantu harenga 8 hitwa MUGANZA mu turere dutandukanye.

Charles Prosper GAHAKWA yanditse ku itariki ya: 16-03-2024  →  Musubize

Ikintu gikomeye kurusha ibyo cyatumye iryo zina rihama ni icyapa cyahashyizwe nyuma y’ibyo mwavuze cyerekanaga iduka ryacuruzaga (Kuranguza) izo nzoga cyari kimanitse hanze cyanditseho ijambo Mateus kiriho n’iyo foto neza neza y’iyo nzoga. Uwahageraga wese rero yahitaga amenya ko yageze muri ya quartier bavuga

Mugisha yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka