Vladimir Putin yongeye gutorerwa kuyobora u Burusiya

Vladimir Putin yongeye gutorerwa kuba Perezida w’Uburusiya mu matora yabaye kuva tariki 15 Werurwe kugeza tariki 17 Werurwe 2024, akaba yegukanye intsinzi n’amajwi 87,9% naho Umukandida Nikolai Kharitonov w’ishyaka rya Gikomunisiti abona amajwi 4%.

Akimara gutangazwa nk’uwatsinze amatora Perezida w’Uburusiya Putin yavuze ko Demokarasi y’Uburusiya ikorera mu mucyo kurusha ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’isi.

Putin yavuze ko yari yizeye intsinzi kandi ko igisirika cye kizakomeza ibikorwa byo kurwanya igihugu cya Ukraine bahanganye.

Perezida Putin yavuze ko hagize igihugu kiza kurwana muri Ukraine byaba ari ugukurura intambara y’Isi yose.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza Lord Cameron yamaganye ikorwa ry’amatora anyuranyije n’amategeko ku butaka bwa Ukraine.

Aya matora y’Abarusiya yakozwe mu minsi itatu ariko abantu bo mu turere twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya bo bari bafite igihe kirekire kugira ngo nabo bayitabire.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Perezida Putin ibyo yakoze atari amatora ahubwo ari igitugu yashyize ku baturage ba Ukraine ngo bamutore.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yanavuze kuri Alexei Navalny batavugaga rumwe wapfiriye muri gereza, mu gihe yari afite umugambi wo kumuhererekanya n’izindi mfungwa z’Abarusiya akajya kuba mu Burengerazuba bw’Isi ku buryo atari kongera gusubira mu Burusiya.

Muri iki kiganiro Putin yagaragaje ko Nalvany yapfuye hari gahunda yo kumutanga kugira ngo u Burusiya nabwo buhabwe izindi mfungwa zabwo ziri mu Burengerazuba bw’Isi.
Ati “Nari niteguye gutanga Navalny muri gahunda yo guhererekanya imfungwa, akajya kuba mu Burengerazuba bw’Isi aho atari kuzagaruka mu Burusiya.”

Nubwo Perezida Putin atigeze atangaza umuntu wari kuguranwa Navalny, amakuru yatangajwe na Russia Today avuga ko ari Vadim Krasikov, Umurusiya ufungiye mu Budage kuva mu 2021 yahamywa icyaha cyo kwica.

Tariki 16 Gashyantare 2024 ni bwo hamenyekanye amakuru ko Navalny yitabye Imana aho gereza yari afungiyemo yavuze ko uyu mugabo yumvise atameze neza agatakaza ubwenge, hagahamagazwa imbagukiragutabara n’abaganga ngo bagerageze kumutabara ariko bikarangira apfuye.

Navalny yari afungiwe mu Burusiya kuva mu 2021. Bivugwa ko yari afunzwe ku mpamvu za politike, ndetse Perezida wa Amerika, Joe Biden we atazuyaje yavuze ko Putin yihishe inyuma y’urupfu rwa Navalny.

Muri aya matora ariko habayeho imyigaragambyo yakozwe mu mutuzo yo gutora saa sita mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ikifuzo cya Navalny yari yarasabye igihe yari ikiri mu buroko.

Indi n’imyigaragambyo yabereye mu Budage yagaragayemo umugore wa Nyakwigendera Navalny ari kumwe n’umunyamategeko we ndetse n’abandi Barusiya bari muri iki gihugu bahuriye kuri Ambasade y’Uburusiya.

Perezida Vladimir Putin natorwa azayobora u Burusiya kugeza mu 2030. Ni ku nshuro ya gatanu Putin atorewe kuyobora iki gihugu kuva mu 2000.

Muri Kanama 1999 ni bwo Putin yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya. Mu 2000 yabaye Perezida asimbuye Boris Yeltsin. Yayoboye manda ebyiri z’imyaka ine, ava ku butegetsi mu 2008 aho yasimbuwe na Dmitry Medvedev, Putin asubira ku ntebe ya Minisitiri w’Intebe.

Putin yongeye gutorerwa kuba Perezida w’Uburusiya mu 2012, ndetse mu 2021 hashyirwaho itegeko rimwemerera kwiyamamaza izindi manda ebyiri z’imyaka itandatu imwe imwe.

Amategeko y’Uburusiya yemerera Putin kwiyamamaza na nyuma yo gutorerwa iyi manda bivuze ko ashobora no kongera kwiyamamaza ku yindi manda y’imyaka itandatu mu mwaka wa 2030.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi byinshi biteye ubwoba.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 19-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka