Pakistan: Perezida yanzuye ko umukobwa we afata inshingano za ‘First Lady’

Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, yemeje ko Aseefa Bhutto Zardari, umukobwa we muto mu bana batatu yabyaranye na nyakwigendera Benazir Bhutto wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore muri Pakistan, nyuma akaza kwicwa arashwe mu 2007, ahabwa inshingano z’umufasha w’Umukuru w’igihugu (First Lady), zo kwakira abashyitsi bakomeye.

Aseefa Bhutto Zardari yahawe inshingano za 'first lady' wa Pakistan
Aseefa Bhutto Zardari yahawe inshingano za ’first lady’ wa Pakistan

Aseefa Bhutto Zardari, afite mukuru we ndetse na musaza we mukuru, ubu akaba afite imyaka 31, akaba asanzwe akora nka Ambasaderi muri gahunda zijyanye no kurandura imbasa muri icyo gihugu cya Pakistan, kandi akaba akunze kugaragara kenshi ari kumwe na se, cyane cyane nyuma y’uko yinjiye muri politiki y’icyo gihugu mu 2020 mu bikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka rya Pakistan People’s Party(PPP) ari naryo se abarizwamo.

Nyuma y’uko atsinze amatora, Asif Ali Zardari yarahiriye kuyobora Pakistan nka Perezida mushya ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024, yarahiye nka Perezida wa 14 wa Pakistan, umwanya agiyeho ku nshuro ya kabiri kuko yigeze kuyobora iki gihugu hagati ya 2008-2013, akaba ari we munyapolitiki wa mbere ugiye kuri uwo mwanya inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye mu mateka ya Pakistan, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘Times of India’.

Nyuma y’uko arahiye nka Perezida wa Pakistani mushya, biteganyijwe ko azahita atangaza umukobwa we, Aseefa Bhutto Zardari ko ari we ufata inshingano ubusanzwe zigenewe umufasha wa Perezida wa Repubulika (First Lady), bityo akaba akoze amateka mashya yo guhindura uko ibintu bisanzwe bikorwa muri rusange aho muri Pakistan.

Ubusanzwe muri iki gihugu umugore wa Perezida uriho (First Lady), ni we uba ukuriye abashinzwe kwakira abashyitsi b’Umukuru w’igihugu (Chief of Protocol).

Ubusanzwe uwo mwanya ukorwaho n’umugore wa Perezida, ariko kuko umugore wa Perezida Zardari ari we Benazir Bhutto yapfuye, uwo mwanya wakomeje kubaho nta muntu wari uwurimo no muri manda ya mbere (2008-2013), kuko kuva uwo mugabo apfakaye ngo ntabwo yashatse undi mugore.

Ikinyamakuru www.news18.com cyanditse ko umuvandimwe wa Aseefa Bhutto Zardari, witwa Bakhtawar Bhutto Zardari abinyujije ku rubuga rwa X, ku munsi wo kurahira kwa Perezida Zardari mu mpera z’icyumweru gishize, yanditse agira ati “Guhera mu guherekeza Perezida Asif Zardari mu maburanisha yose yajyagamo mu rukiko, aharanira kugira ngo afungurwe ave muri gereza, none ubu amwicaye iruhande nka ‘first Lady’ wa Pakistan”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka