Korea ya Ruguru: Basabwe korora imbwa zitanga inyama

Muri Korea ya Ruguru, Leta ya Perezida Kim Jong Un yaciye ibyo korora imbwa nk’inyamaswa yo kubana na yo mu muryango, ahubwo ishaka ko imbwa zororwa hagamijwe ko zitanga inyama zo kurya.

Basabwe korora imbwa zitanga inyama
Basabwe korora imbwa zitanga inyama

Itangazo ryo guca ubworozi bw’imbwa zo kubana na zo mu rugo bisanzwe, ryatangiwe mu ihuriro ry’abagore b’Abakominisite bo mu Mujyi wa Pyongan uherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Pyongyang.

Ikinyamakuru Mwananchi, cyanditse ko umwe mu bari muri iryo huriro, aganira na Daily NK cyandikirwa muri Korea y’Epfo, ariko adashaka gutangaza amazina ye, yasobanuye amabwiriza mashya bahawe na Leta ku bijyanye n’ubworozi bw’imbwa, n’imyitwarire izajya ifatwa nk’icyaha umuntu yahanirwa n’amategeko, harimo no korora imbwa hagamijwe kubana na yo mu muryango gusa.

Yagize ati “Korora imbwa ukayigira itungo ryo kubana naryo mu rugo ugasangira na yo, ukararana na yo mu muryango binyuranyije n’ibyo Leta yadusobanuriye, kandi bigomba kwirindwa”.

“Ikindi ni ukureka ingeso yo kwambika imbwa imyenda nk’abantu, no kuzirimbishiriza imisatsi, kuzorosa ibiringiti zigiye kuryama, kuzishyingura igihe zapfuye nk’aho ari abantu. Ku bw’ibyo korora imbwa no kubana na yo mu muryango ntibyemewe kandi bigomba kwirindwa. Ibyo ngo ni ugusesagura amafaranga menshi bikorwa n’abakire bo muri sosiyete ziteye imbere”.

Abari muri iryo huriro, ngo basobanuriwe ko “Imbwa mbere na mbere ari inyama, ko yororerwa hanze bijyanye n’imiremerwe yayo, kandi iyo ipfuye igomba kuribwa, bityo ko bitemewe na gato kuyorora no kubana nayo mu muryango”.

Uwo muturage yakomeje avuga ko muri iyo nama basobanuriwe na Leta ko akandi kamaro ko korora imbwa ari ukuyikuraho ubwoya bwayo, bukoreshwa mu nganda zitunganya ibintu bitandukanye.

Umwe mu baturage batunze imbwa yabwiye Daily NK ko acyuma iryo tangazo, yahise atangira kurira kubera agahinda.

Yagize ati “Ubu se imbwa yanjye nkunda cyane nzayigira nte? Sinayica kandi sinayitererana”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’uburenganzira bwa muntu muri Korea ya Ruguru(HRNK), Greg Scarlatoiu, ukunze kunenga ubutegetsi bwa Kim Jong Un, avuga ko ategekesha igitugu, ko iryo tegeko rishya ryatanzwe ku bijyanye n’ubworozi bw’imbwa ari ubuswa gusa.

Yagize ati “Ubutegetsi bwa Kim, bufata ibintu bisanzwe bukabihindura ibyaha, harimo nko kuba wasura inshuti mu mudugudu w’abaturanyi nta cyangombwa ufite, kwambuka umupaka udafite icyemezo gitangwa na Leta cyangwa igitabo kijyana n’idini”.

Bivugwa ko ubworozi bw’imbwa bwatangiye mu myaka ya 2000 gahoro gahoro, kuko imbwa zari zihari zifashishwaga gusa n’abasirikare mu kurinda umutekano.

Ati “Byari ibisanzwe kubona umuryango ufite ipusi yo gufata imbeba, ariko imbwa nta miryango myinshi yari izifite”.

Nubwo kurya inyama z’imbwa ari ibintu byari bisanzwe bimenyerewe muri Korea zombi iy’Epfo n’iya Ruguru, ariko Korea y’Epfo yo iherutse gutora itegeko ribuza korora imbwa no gucuruza cyangwa kurya inyama zazo.

Isupu y’inyama y’imbwa izwi cyane muri Korea ya Ruguru nka ‘Dangogiguk’, ngo hari ubwo ihabwa abashyitsi basura icyo gihugu nk’izimano ryo kugaragaza ko babubashye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka