Julian Assange, Umuyobozi wa Wikileak, agiye koherezwa kuburanira muri Suwede

Kuri uyu wa gatutu tariki ya 2 ugushyingo 2011 urukiko rwo mu Bwongereza bwemeje ko umuyobozi w’urubuga rwa interneti menamabanga, Wikileaks, azoherezwa kuburanishirizwa mu gihugu cya Suede aho bivugwako yakoreye ibyaha by’ihohotera rishigiye ku gitsina.

Abacamanza uko ari batatu bari muri uru rubanza banze icyifuzo cya Julian Assange n’abamwunganira, cyo kuba yakomeza kuburanira mu gihugu cy’Ubwongereza, gifata umwanzuro wo kumwohereza mu gihugu cya Suwede.

Ubuyozi bwa Suwede burega Julian Asange gukorana imibonano mpuzabitsina itumvikanyweho, kandi idakingiye n’abategarugori babiri bo muri icyo gihugu.

Umwe muri aba bategarugori utarashatse ko izina rye ritangazwa yavuzeko yumvikanye na Assange gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye ariko we ntabyubahirize ahubwo akamucunga yasanziriye agakorera aho.

Nkuko byatangajwe na televisiyo yo muri Amerika CNN, ngo Asange nta byahaha biremereye aregwa ariko agomba kwitaba inkiko za Suwede akabazwa ibibazo ku bimuvugwaho.

Julian Assange ahakana ibimuvugwaho akanongeraho ko kwoherezwa kuburanira muri Suwede nta butabera burimo kuko azaburanishwa n’abacamanza we yita abanyamahanga kandi bakoresha indimi atumva.

Uretse igihugu cya Suwede, Julian Assange arashakishwa n’ubutabera bwa Leta zunze ubumwe z’Ameriza kubera amabanga y’icyo gihugu yashyize ahagaragara ku rubuga rwe rwa Wikileaks.

Julian Assange akomoka muri Australia ; afite imyaka 40 y’amavuko.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka