Ibihugu by’Uburayi bikoresha ifaranga rya Euro byaraye bifashe umwanzuro ku kibazo cy’imyenda y’Ubugiriki

Inama y’abakuru b’ibihugu na za leta zo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi yaraye iteraniye i Brusseli mu Bubirigi kugirango bigire hamwe ikibazo cy’imyenda kivugwa mu bihugu bikoresha ifaranga rya Euro yarangiye bemeje kwikorera imyenda y’Ubugiriki no kongera iki gihugu kugira ngo bakumire ihungabana ry’ubukungu ryari rikomeje kwibasira ibihugu bikoresha ifaranga rya Euro.

Bimwe mu bibazo nyamukuru byagaragaye muri iyo nama harimo ihungabana ry’ifaranga rya Euro, kongera kwiga ikibazo cy’imyenda y’Ubugiriki no kurebera hamwe uko bafasha amabanki yasaga n’ayaratangiye kugwa mu gihombo.

Iyi nama yarangiye hemejwe ko imyenda y’Ubugiriki igomba kongerwa kuva 120% by’umusaruro w’imbere mu gihugu (PIB) ukagera 160%. Kubera izo mpamvu Guverinoma z’ibihugu by’Uburayi bikoresha ifaranga rya Euro ngo zigomba kwishakamo miliyari 130 z’ama euro zigomba guhabwa Ubugiriki nk’inguzanyo kandi igihugu cy’Ubugiriki kikadohorerwa ku myenda gisanganywe ho miliyari 100 kuri miliyari 210 cyari gifite nk’imyenda. Undi mwanzuro ukomeye wafashwe nk’uko tubikesha ibiro ntara makuru by’Abongereza Reuters ngo ni ukongera ubushobozi bw’ Ikigega cy’Uburayi gishinzwe kugenzura imihindagurikire y’ubukungu (FESF) bukava ku ma euro miliyari 250 bukagera kuri miliyari 1.000 kugira ngo gishobore kugenzura neza amasoko y’ibihugu by’Ubutaliyani n’ Espagne na byo muri iyi minsi ubukungu bwabyo butifashe neza.

N’ubwo aba bakuru b’ibihugu by’ Uburayi bashoboye kuvugutira umuti iki kibazo ngo imyanzuro yafashe ntawushidikanya ko igoye kandi yibazwaho byinshi. Cyakora ngo n’ubwo nta n’uwashidikanya ko ituzuye ngo ni yo yambere ije ifatika kuva aho ubukungu bw’igihugu cy’Ubugiriki butangiriye guhungabana mu mwaka wa 2009 nk’uko bitangazwa na Perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy. Ati “Ndashaka gushimangira amateka y’iyi myanzuro twafashe, ni imyanzuro ikomeye kugirango dukumire kandi duhe amahoro amasoko yacu no gufasha Ubugiriki kongera kuzamuka neza mu bukungu.” “Ndakeka ko akazi Uburayi bumaze gukora kavugutiye iki kibazo umuti ukwiye.”

Mbere y’uko iyi nama iba Nicolas Sarkozy; Angela Merkel, Umukuru w’igihugu cy’Ubudage ndetse n’abanyamabanki ngo bari babanje kwigira hamwe kuri ibi bibazo aho bigaga ikibazo ku kindi babihereye mu mizi yabyo kugira ngo babone uko baza kumvisha abandi bakuru b’ibihugu imyanzuro bagomba gufata.

NIYONZIMA Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Musubire mu myandikire y’ikinyarwanda cyanyu. Muheshe uru rurimi agaciro !

yanditse ku itariki ya: 28-10-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka