Abarusiya babyukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024 Abarusiya babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu azamara iminsi itatu akazarangira ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2024.

Abarusiya babarirwa muri Miliyoni 112 nibo bazitabira aya matora. Undi mukandida uhatanye na Putin, muri aya matora ni Nikolai Kharitonov, uhagarariye ishyaka rya Gikomunisiti.

Perezida Putin yabwiye Abarusiya gutora neza bibuka ko igihugu cyabo kiri mu bihe bigoye kugira ngo bakomeze kunga ubumwe no kwigirira icyizere bagahitamo umuyobozi mwiza ubabereye uzageza ahazaza heza Uburusiya.

Nubwo iki gihugu kiri mu matora kiracyari no mubihe by’intambara kirwanamo na Ukraine kuko mbere y’amatora gato Ukraine yagabye igitero gikomeye mu turere duhana imbibi n’u Burusiya.

Guverineri w’Akarere ka Belgorod mu Burusiya, Vyacheslav Gladkov, yatangaje ko ku wa Kane umuntu umwe yaguye mu gitero cy’indege zitagira abapilote.

Igitero cya kabiri cyo mu kirere cyahitanye umugore ndetse gikomeretsa abandi benshi.
Perezida Vladimir Putin natorwa azayobora u Burusiya kugeza mu 2030. Ni ku nshuro ya gatanu Putin yiyamamarije kuyobora iki gihugu kuva mu 2000.

Muri Kanama 1999 ni bwo Putin yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya. Mu 2000 yabaye Perezida asimbuye Boris Yeltsin. Yayoboye manda ebyiri z’imyaka ine, ava ku butegetsi mu 2008 aho yasimbuwe na Dmitry Medvedev, Putin asubira ku ntebe ya Minisitiri w’Intebe.

Putin yongeye gutorerwa kuba Perezida w’Uburusiya mu 2012, ndetse mu 2021 hashyirwaho itegeko rimwemerera kwiyamamaza izindi manda ebyiri z’imyaka itandatu imwe imwe.

Amategeko y’Uburusiya yemerera Putin kwiyamamaza na nyuma yo gutorerwa iyi manda bivuze ko ashobora no kongera kwiyamamaza ku yindi manda y’imyaka itandatu mu mwaka wa 2030.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka