Umushinjacyaha w’u Bufaransa yababajwe n’amateka ya Jenoside i Murambi

Umushinjacyaha Mukuru ushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Bufaransa, Jean-François Ricard, yatunguwe ndetse anababazwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu rwibutso rwa Murambi, mu Karere ka Nyamagabe.

Jean-François Ricard mu Rwibutso rwa Murambi
Jean-François Ricard mu Rwibutso rwa Murambi

Mu rwibutso rwa Murambi haruhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe bazira uko bavutse muri Jenoside mu 1994, barenga ibihumbi 50, aho guhera tariki 21 Mata 1994 biciwe mu ishuri ryisumbuye ryari ricyubakwa.

Abatutsi bari batuye mu Mujyi wa Gikongoro no mu yandi makomine ahegereye nka Kinyamakara, Karama na Mudasomwa, bamaze kubona ko bashobora guterwa, bahise birundanyiriza mu mashuri no muri za Kiliziya, aho abayobozi b’icyo gihe bahise babohereza ku kigo cy’amashuri cy’i Murambi, babizeza ko ari ho umutekano wabo uzarushaho kurindwa.

Guhitamo kubohereza ku musozi wa Murambi ngo byari bifite impamvu, kubera ko uwo musozi wafashije mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo kubegeranyiriza hamwe byafashije cyane abicanyi bari bafite umugambi wo kubarimbura.

Muri ako gace hari amateka akomeye y’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ko mu mpera za Kamena 1994, Guverinoma y’icyo gihugu yohereje abasirikare bagera ku 2,200 mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda mu cyiswe Operasiyo ‘Turqouise’, bavugaga ko igamije gushyiraho agace katarangwamo imirwano, kanyuzwagamo imfashanyo.

Ricard yari kumwe n'Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda, Aimable Havugiyaremye
Ricard yari kumwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye

Itangazwa ry’ishyingwa rya Zone Turqouise ryanenzwe bikomeye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na bimwe mu bihugu by’amahanga, byatinyaga ingaruka mbi z’ubufatanye hagati y’u Bufaransa n’ubutegetsi bw’u Rwanda bwariho icyo gihe.

Operasiyo Turqouise yakingiye ikibaba abicanyi, bakomeza ibikorwa byabo byo guhiga no kwica Abatutsi, kuko mu mpera za Kamena na Nyakanga uduce twagenzurwaga n’Abafaransa twari twarabaye indiri y’abicanyi.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali tariki 11 Werurwe 2024, akabona ubogome bw’indengakamere Abatutsi bicanywe muri Jenoside, Jean-François Ricard, ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi kugira ngo yirebere uko hakorewe ubwicanyi, by’umwihariko bugizwemo uruhare n’Abafaransa bari muri ako gace.

Akihagera yasobanuriwe amateka atandukanye ku bwicanyi bwahakorewe, ndetse anerekwa imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside irenga igihumbi yabitswe mu byumba by’amashuri biciwemo.

Akimara kwerekwa byose birimo no kugezwa mu yari amacumbi y’Abasirikare b’u Bufaransa, akanabwirwa ko bayafatiragamo abakobwa n’abagore ku ngufu, ndetse no kwerekwa aho bakiniraga umukino wa Volleyball, iruhande rw’icyobo cyajugunywagamo imibiri y’Abatutsi bamaze kwicwa, Ricard yagize icyo yandika mu gitabo cy’abashyitsi.

Yanditse ati “Nifuzaga kuvuga ko bwa mbere na mbere, naje i Murambi, kugira ngo mvuge ku mubabaro ukomeye cyane w’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utazigera wibagirana. Ndashaka kongeraho ko ubutabera bwonyine, ari bwo buzagira uruhare mu kubaka ahazaza nyuma y’aya mateka ashaririye, kandi hari n’ubutabera bwamaze gutangira gukora, buzakomeza, kuko tuzarwanya kudahana muri iki kibazo.”

I Murambi mu 1995, imibiri y’inzirakarengane za Jenoside irenga 1800 y’abagore, abagabo n’abana yakuwe mu byobo rusange, imyinshi muri yo ikaba yarashyinguwe mu mva rusange iri imbere y’urwibutso, mu gihe hari n’indi yavanywe mu byumba bitatu by’amashuri, yashyinguwe mu cyumba cy’inzu nini y’urwibutso rwa Murambi.

Imibiri irenga igihumbi yo yabitswe hakoreshejwe ishwagara mu byumba by’amashuri biciwemo, ikaba yarabaye ubuhamya bukomeye bw’amahano yabereye ku musozi wa Murambi mu 1994.

Reba ibindi muri iyi Video:

Amafoto & Video: Eric Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka