Umunyarwanda François Xavier Gasimba Munezero umwe mu begukanye Prix Kadima

Ku nshuro ya munani habaho aya marushanwa, Bwana Francois Xavier Gasimba Munezero nawe ni umwe mu begukanye igihembo kitiriwe Kadima.

Hagamijwe kuzamura no guteza imbere abakoresha indimi ziboneka muri Afurika baba abandika cyangwa se abakora ubushakashatsi mu bijyanye n’izo ndimi, hongeye kubaho amarushanwa yitiriwe Kadima ku nshuro ya munani.

Nyuma y’amarushanwa yabaye hagati y’itariki ya 17 na 19 ukwakira mu gihugu cy’ubufaransa, akanama nkemurampaka karicaye gatanga amanota ku bari bitabiriye ayo marushanwa maze ku munsi w’ejo bemeza abapiganwe bagera kuri batatu ko ari bo begukanye instinzi.

Muri abo hakaba harimo umunyarwanda umwe ari we François Xavier Gasimba Munezero wanditse igitabo yise “Gasharu” kikaba cyanditse mu rurimi rw’ikinyarwanda. Icyo gitabo cye rero kikaba cyamuhesheje igihembo cya mbere mu bijyanye n’imyandikire.

Abandi bahawe igihembo ni abanyakameruni babiri barimo Aliou Mohamadou wanditse igitabo kitwa « Le verbe en peul : formes et valeurs en pulaar du Fuuta-Tooro » kigizwe n’impapuro 238, kikaba cyaramufashije kwegukana igihembo cya mbere mu by’indimi; hamwe na mugenzi we Marie-Rose Abomo-Maurin wanditse igitabo kitwa « Les pérégrinations des descendants d’Afri Kara » kikaba cyaramuhesheje igihembo cya mbere mu bijyanye no guhindura amagambo mu zindi ndimi.

Aba bose bakaba bazahabwa akayabo k’amafaranga angana n’ama euro 4600 angana na miliyoni 3 n’ibihumbi 680 y’amanyarwanda, hakiyongeraho no kumufasha gushyira ku isoko igitabo cye.

Prix Kadima ni igihembo cyashyizweho n’umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bivuga igifaransa mu mwaka w’1989 kikaba gitangwa rimwe mu myaka ibiri.

Anne Mari NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ninde wanditse igitabo ibirari by’insiha migani?

Benjamin Biziyaremye yanditse ku itariki ya: 2-02-2024  →  Musubize

Ndashima cyane byimazeyo Umubyeyi Francois savier Gasimba igihembo gishimishije yavanye mu marushanwa yabere muri France 17_19 ukwakira.Ni iby’agaciro cyane! Mubona umunyarwanda uduserukira muri afurika byongeye akanatahana intsinzi warakoze mubyeyi komerezaho?

Nzeyimana francois yanditse ku itariki ya: 19-04-2024  →  Musubize

Ndinde wanditse igitabo ibirari by’insiha migani?

Benjamin Biziyaremye yanditse ku itariki ya: 2-02-2024  →  Musubize

Dusanzwe tuzi ko"imvugo ariyo ngiro" kuri president wacu.Bityo mwatubariza ubuyobozi bwa Rusizi aho umuhanda Centre de Sante Nkungu Mibirizi N’umuriro Yatwemereye ubwo Aherutse Rszi Uko Byifashe.

Mateso Patrice yanditse ku itariki ya: 5-04-2014  →  Musubize

ndababwiza ukuri dufite ikibazo gikomeye cyo kudasoma ngo tumenye kandi twandike, ibi mbivuga ndebye abanyarwanda bazi gusoma no kwandika.iyi mbuto twahawe tugomba kuyabyaza izindi. ese ubundi ubushakashatsi bwerekana ko ikibazo giterwa n’iki? ese ministere ifite mu nshingano- ibivuga ho iki. Mwadufasha kuduhuza na Gasimba atwunganire tugire umuganda dutanga? njye nta contact ze mfite, merci

gahire epaphrodite yanditse ku itariki ya: 3-02-2013  →  Musubize

biragaragara ko urugero gasimba atanga ari nta makemwa. hakenewe uruhare rugaragara rw’inteko yacu y’ururimi n’umuco ngo abanyarwanda bakangukire gusoma no kwandika kuko bivura!abantu benshi barandika ariko ugasanga babura abaterankunga n’abemerera ibyabo gusohoka cyane ko hari ibyo ushobora kandikaho ukamererwa nabi.urugero:isomo ry’ikinyarwanda nta bitabo by’abarimu tugira n’iby’ikibonezamvugo kandi ugasanga nta soko ryahabwa ababishoboye bize urwo rurimi muri kaminuza!murakoze.

modeste turamyumukiza yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Byaba byiza tugiye tubanza gushishoza mbere yo kwandika. Iyi nkuru iri ku igihe.com ariko IGIHE cyayanditse ku itariki ya 27-10-2011 Saa 09:51 mu gihe KIGALI TODAY yanditse iyi nkuru ku itariki ya 26-10-2011 Saa 06:38 z’umugoroba. Urumva ko iyi nkuru yasohotse bwa mbere kuri KIGALI TODAY kandi witegereje neza ubona ko n’izi nkuru (iyo kuri KIGALI TODAY no ku IGIHE) zanditse mu buryo butandukanye.

Joe yanditse ku itariki ya: 27-10-2011  →  Musubize

guterura inkuru ahandi bijye bijyana na quoatingahavuye inkuru kuko ndabona iyi inkuru yakuwe ku igihe, ntacyo byarin kugutwara rero iyo mushyiraho aho mwayikuye , mwigaragaza intege nke ku ikubitiroW G

jhfjfyuics yanditse ku itariki ya: 27-10-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka