U Rwanda rwakiriye neza ukoherezwa kwa Mugesera mu Rwanda

Umushinja cyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga, yatangaje ko u Rwanda rwakiriye neza kuba Leo Mugesera yoherejwe kuburanira mu Rwanda.

Umushinja cyaha mukuru avuga ko bitari byoroshye kugira ngo Leo Mugesera azanwe mu Rwanda kuko yari amaze imyaka 16 aburana kutaza kuburanira mu Rwanda ku byaha yakoze birimo imvugo yabibyemo Abanyarwanda akoresheje ijambo yavuze mu mwaka 1992 ryafashwe nk’imfashanyigisho mu gihe cya Jenoside.

Martin Ngoga avuga ko Mugesera aje mu Rwanda hari amahoro kandi Abanyarwanda batagifite umutima w’urwangano nk’urwo yabibye.

Mugesera wagejejwe mu Rwanda mu ijoro rya tariki 24/01/2012 avuye muri Canada nyuma y’imyaka 20 ahunze u Rwanda. Akurikiranyweho ijambo yavugiye muri mitingi ya MRND ku Kabaya tariki 22/11/1992; ubu ni mu karere ka Ngororero. Kugezwa imbere y’ubutabera kwa Mugesera bishobora kuzatuma hagaragara n’abandi bari basangiye inyigisho ya Jenoside.

Ibi kandi ni bimwe mu bishobora gufasha Abanyarwanda kumenya ukuri ku itegurwa rya Jenoside kuko Mugesera yatangiye kuyigisha mbere y’igihe nk’uko bigaragara mu ijambo rye yavuze icyo gihe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka