U Rwanda na Zimbabwe bateraniye mu nama yiga ku bucuruzi n’Ishoramari

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yavuze ko bitewe n’uburyo Isi igenda inyura mu bihe bigoye, bikwiye ko ibihugu bigomba kubyaza umusaruro ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari ndetse ko u Rwanda na Zimbabwe bifite byinshi byakwigisha amahanga.

Ubu butumwa Minisitiri Dr Biruta, yabugarutseho mu nama ya Gatatu y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, yateraniye I Kigali kuva kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe 2024.

Iyi nama y’iminsi ibiri, biteganyijwe ko izaba umwanya wo kwagura ubufatanye, guhanahana amakuru y’amahirwe y’ishoramari n’imikoranire y’abikorera b’u Rwanda na Zimbabwe, ndetse ikaba iri no kuberamo ibikorwa by’imurikagurisha bimurikwa n’ibigo birenga 100 byo mu bihugu byombi.

Iyi nama kandi ifite insanganyamatsiko iragira iti: “Uburumbuke busangiwe: Kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu bwa Zimbabwe n’u Rwanda”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ubwo yatangizaga iyi nama ya Gatatu y’Ubucuruzi n’ishoramari, binyuze mu bufatanye bwuje imbaraga hari byinshi byagaragariza Isi mu guteza imbere urugendo rw’ubufatanye mu bucuruzi.

Yagize ati: “Mu gihe Isi tubona inyura mu bihe bitoroshye, ni ngombwa ko dukwiye kumenya no kubyaza umusaruro ubufatanye bugaragara ndetse no guteza imbere ubucuruzi. U Rwanda na Zimbabwe, binyuze mu guhuza imbaraga n’ubushobozi bwabyo, bifite byinshi byo kugaragariza Isi.”

Minisitiri Dr Biruta yahamagariye kandi abacuruzi bo muri Zimbabwe kurushaho gukangukira gushora imari yabo mu Rwanda mu nzego zirimo inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro , imiturire n’ibindi.

Sheillah Chikomo, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe witabiriye iyi nama, yavuze ko bijyanye n’icyerekezo cya 2030 cya Perezida Emmarson Mnangagwa, cyo kuba Zimbabwe igamije guteza imbere ibyoherezwa hanze, ari yo mpamvu bari mu Rwanda uyu munsi.

Yagize ati: “Imikoranire ya Zimbabwe n’abaturage bo mu bihugu byo mu karere igamije guteza imbere ubukungu, gukurura ishoramari ry’amahanga mu buryo butaziguye no kuzamura imibereho y’abaturage. Icyerekezo cya Perezida wacu cyo kugera kuri miliyari 14 z’amadolari y’Amerika muri 2030 aturuka mu byoherezwa mu mahanga ni yo mpamvu turi hano mu Rwanda uyu munsi.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda RDB, Francis Gatare, yagaragaje ko kugeza ubu umubano hagati y’u Rwanda na Zimbabwe wamaze kugera ku musaruro ushimishije bigaragarira mu nzego zirimo ubucuruzi n’uburezi aho abarimu bo muri Zimbabwe bigisha mu mashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza, ndetse mu myaka ine ishize bukaba bwarazamutseho 50%.

Yagize ati: “Hari byinshi byamaze kubakirwa kuri ubu bufatanye, harimo na bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byatangiye. Mu myaka ine ishize ubucuruzi bw’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe bwiyongereyeho hejuru ya 50%.”

Gatare yakomeje avuga ko kuva ihuriro rihuza u Rwanda na Zimbabwe ryajyaho mu 2021, mu bufatanye mu rwego rw’uburezi,kugeza ubu abarimu barenga 150 bo muri Zimbabwe bigisha mu mashuri atandukanye mu Rwanda, harimo na za Kaminuza zo mu Rwanda zigera kuri 15.

Yagaragaje ko kugeza ubu amasosiyete yo muri Zimbabwe, amaze gushora mu Rwanda miliyoni zisaga 38 z’amadolari y’Amerika ndetse ko hari amasosiyete umunani yo mu Rwanda yatangiye gukorera muri Zimbabwe mu nzego zirimo ibijyanye n’ingufu, Ikoranabuhanga, no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iterambere muri Zimbabwe (Zim Trade), Allan T. Majuru yavuze ko mugihe ibihugu byombi bikomeje kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye mu bucuruzi hari byinshi bizeye ko bizagerwaho.

Yagize ati: “Mu gihe dukomeje guteza imbere umubano w’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu byombi, turizera ko hari byinshi twakora kugira ngo dushimangire uyu mwanya dufite nk’abafatanyabikorwa mu bucuruzi.”

Inama ya mbere ihuza abashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Zimbabwe yabereye I Kigali muri Nzeri 2021, ifungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni mu gihe iyakurikiyeho yabereye I Harare muri Werurwe 2022, ifungurwa na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa.

Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Iterambere muri Zimbabwe (Zim Trade), Allan T. Majuru
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iterambere muri Zimbabwe (Zim Trade), Allan T. Majuru

Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatatu ikaba yitezweho kuberamo ibiganiro bigamije gutiza umurindi ubufatanye bushimishije binyuze mu nyungu no guteza imbere abaturage b’u Rwanda na Zimbabwe, kugeza ubu ibihugu byombi bimaze gusinyana amasezerano agera kuri 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka