U Rwanda n’u Bushinwa byiyemeje gushimangira ubufatanye mu nyungu z’Ibihugu byombi

Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya rubanda y’u Bushinwa, byongeye gushimangira ubushake mu guteza imbere ubufatanye hagamijwe inyungu hagati y’Ibihugu byombi binyuze mu mishinga itandukanye irimo ingufu n’ibikorwa remezo.

Ubu bushake hagati y’ibihugu byombi, bwashimangiwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe mu nama ya 9 ya komite ihuriweho n’u Rwanda n’u Bushinwa mu bijyanye n’ubukungu, tekinike, n’ubucuruzi izwi nka Joint Committee on Economic, Technical, and Trade Cooperation (JETTCO).

Iyi nama yitabiriwe n’intumwa z’u Bushinwa ziyobowe na Bwana TANG Wenhong, Minisitiri w’ubucuruzi wungirije wa Repubulika y’u Bushinwa, mu gihe izo ku ruhande rw’u Rwanda zari ziyobowe na Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’imari n’igenamigambi.

Impande zombi zagaragaje ko zishima ibyagezweho mu bufatanye busanzweho hagati y’Ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi n’ishoramari, mu bukungu na tekiniki, iterambere ry’ibikorwa remezo, guteza imbere abakozi no kubongerera ubushobozi ndetse n’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye amasezerano y’ubufatanye arimo imishinga ibarirwa agaciro ka miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika. Imwe mu mishinga yarangiye yari ikubiye muri aya masezerano harimo kwagura Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Musanze, umushinga wo kwagura imihanda mu Mujyi wa Kigali ireshya n’ibilometero 54km.

Hari kandi gutera inkunga imirimo y’umushinga w’umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66km, ndetse n’umuhanda wa Sonatubes- Gahanga.

Indi mishinga irimo gushyirwa mu bikorwa igizwe n’umushinga wo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Masaka, Umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’uburezi n’ibindi.

Mu 2023, imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwarengeje agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika, ibyo bikaba bigaragaza ubwiyongere bwa 16.5%. Ibyo bijyana kandi n’uko guhera mu 2003 imishinga 118 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959,7$ aho yatanze akazi ku bantu 29.902.

Iri huriro rya JETTCO ryiyemeje guhuza n’icyerekezo 2050 cya Guverinoma y’u Rwanda mu gutegura gahunda z’ubufatanye mu nzego zirimo ubukungu n’ubucuruzi ku rwego rw’isi, no gukomeza kurushaho kuzamura urwego rw’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.

Muri iyi nama impande zombi, ziyemeje kurushaho kwihutisha imishinga ikiri mu gushyirwa mu bikorwa mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi binyuze muri gahunda icyenda zemerejwe mu ihuriro ry’ubufatanye rihuza u Bushinwa na Afurika.

Muri ibyo bikorwa harimo umushinga wa Giseke ujyanye no Kuhira, Umushinga wo kwagura Umuhanda uva Prince House I Remera, ugaca mu Giporoso, Nyandugu ukagera I Masaka uzaba ureshya n’ibilometero 10 ndetse n’indi mishinga irimo kuganirwaho.

Guverinoma y’u Bushinwa yahaye iy’u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 42 $ y’amerika yo kwagura uyu muhanda ungana na kilometero 10. Leta y’u Rwanda ivuga ko uyu muhanda uzatwara miliyoni 30 $ asigaye akazakoreshwa mu bindi mu yindi mishinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

China irimo guca kuli Amerika mu bintu byinshi (Research,science,technology,etc..).Buri mwaka,China isohora engineers ibihumbi 600,mu gihe Amerika isohora ibihumbi 70 gusa.Kuba China irimo kunyura kuli Amerika,bizateza icyo bita "Thucydides Trap".Bisobanura ko iteka iyo hali igihugu gishaka kunyura ku kindi cyari gisanzwe kiyobora isi,nta kabuza birarwana.Nibyo byatumye Ubudage butera England,Persian empire irwana na Greek empire,etc…China nirwana na Amerika,bizaba intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho barwanisha bombes atomiques isi igashira.Amahirwe tugira nuko bible isobanura neza ko Imana izabatanga igatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Nibyo bible yita Armageddon ishobora kuba yegereje cyane.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka