Turukiya yahaye impano y’ibiribwa imiryango 500 y’Abayislamu mu Rwanda

Ambasade ya Turukiya mu Rwanda yashyikirije Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda impano y’ibiribwa (Iftar) bigenewe imiryango 500 y’Abayislamu bari mu gisibo, iyo mpano ikaba yatanzwe binyuze mu Kigo cya Turukiya gishinzwe Iterambere (Turkish Cooperation and Coordination Agency, TIKA).

Umuhango wo gutanga no kwakira iyo mpano wari witabiriwe na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, Burcu Çevik n’umuyobozi w’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti), Sheikh Hitimana Salim.

Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira umubano mwiza usanzwe urangwa hagati y’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) na Leta ya Turukiya.

Ambasaderi Burcu Çevik, umaze imyaka itatu ahagarariye Turukiya mu Rwanda, yavuze ko mu gihe nk’iki cy’Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan basanzwe bafite umuco wo gusangira n’abandi ibyo bafite, byaba bike cyangwa byinshi.

Ati “ Abaturage ba Turukiya barazirikana ku mutima abavandimwe babo bo mu Rwanda. Turizera ko Imigisha y’Imana twese izatugeraho, kandi ko Allah (Imana) yumva amasengesho yacu by’umwihariko muri uku kwezi kw’Igisibo gitagatifu.”

Leta ya Turukiya isanzwe ari umufatanyabikorwa w’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) muri gahunda zitandukanye zirimo uburezi, aho buri mwaka icyo gihugu giha buruse abanyeshuri b’Abayislamu bo mu Rwanda babarirwa muri 20 bakajya kwiga muri Turukiya, ubu abigayo bakaba babarirwa muri 50.

Ambasaderi Burcu Çevik ati “Turashaka kurenga ubufatanye mu burezi tugakorana no mu bindi nk’ubuzima, amahugurwa y’igihe gito, ndetse hari n’indi mishinga y’iterambere y’Abanyaturukiya baza kuyikorera hano mu Rwanda, byose bakabifatanyamo n’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda. Rero turateganya kwagura imikoranire.”

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yashimye impano bagenewe na Turukiya binyuze mu kigo TIKA, by’umwihariko muri iki gihe cy’Igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Ati "Intumwa y’Imana Muhamad yatubwiye ko uzaramuka yifatanyije na mugenzi we mu gikorwa cy’ifunguro nibura ry’umunsi umwe muri uku kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, azaba afite ibihembo bikomeye cyane.Iki gikorwa rero tugifata nk’umugenzo ukomeye duhamagarirwa n’idini, ndetse tukakibona ko ari n’igikorwa cy’urukundo cyo kuzirikana no kwegerana. Bityo rero ubuyobozi bw’Abayislamu mu Rwanda bukaba bushimira mbere na mbere Ambasade ya Turukiya kuko ni ho binyura kandi ni yo dukunze gukorana mu buryo bwa hafi, ariko turanashimira kiriya kigo (TIKA) kiba cyatuzirikanye."

Impano bashyikirijwe kuri iyi nshuro igizwe n’ibiribwa bitandukanye birimo umuceri, amavuta, umunyu, n’ibindi bitandukanye, bikazahabwa abatoranyijwe babikwiriye mu bice bya’Amajyepfo no mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Muri rusange ibihugu by’u Rwanda na Turukiya bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye by’iterambere haba nko mu bucuruzi, ubwubatsi, guteza imbere ingendo zo mu kirere, ubukerarugendo, ishoramari n’ibindi.

Hari Banki yo muri Turukiya iherutse gufungura ishami ryayo mu Rwanda. Turukiya irateganya gufungura n’ishuri ry’imyuga mu Rwanda. Ubu ururimi rwo muri Turukiya rurigishwa muri Kaminuza y’u Rwanda. Turukiya kandi ifite gahunda yo kwakira abarangiza mu mashuri yo mu Rwanda kugira ngo bajye kwimenyerezayo akazi no gukorerayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka