Rusizi: Ibiza byatumye imiryango 9,000 ibura amazi meza

Abatuye mu mujyi wa Kamembe batangaza ko bamaze ibyumweru bibiri badafite amazi meza, kubera ibiza byaciye umuyoboro wari usanzwe ubagemurira amazi.

Ubu barimo kuvoma amazi mabi y'imigezi n'ibishanga
Ubu barimo kuvoma amazi mabi y’imigezi n’ibishanga

Bakomeza bavuga ko ikibazo cy’amazi gisa n’icyahagaritse ubuzima, kuko hari ababona injerekani y’amazi bayiguze amafaranga 800, bakavuga ko birimo kugira ingaruka ku isuku.

Ngamije Alexandre, Umuyobozi w’ishami rya WASAC mu Karere ka Rusizi, yabwiye Kigali Today ko icyo gihari kuva tariki 21 Werurwe 2024, ubwo umuyoboro w’amazi wari usanzwe uyagemura mu mirenge y’umujyi wangijwe n’ibiza.

Agira ati "Umusozi watwawe n’amazi bitera inkangu kandi ni ho hari itiyo igemura amazi mu mujyi wa Rusizi."

Akomeza avuga ko inkangu yabaye mu Murenge wa Gihundwe, akagari Shagasha, umudugudu wa Nyagatare ahari itiyo igemurira amazi umujyi wa Rusizi mu Mirenge ya Gihundwe, Kamembe, Nkanka n’agace ka Mwururu.

Agira ati "Iyi nkangu yabaye tariki 21 Werurwe 2024 yangije umuyoboro w’amazi mu buryo bugoranye ko wasimbuzwa, bituma dushaka indi nzira inyuzwamo amazi. Byabaye ngombwa guhanga inzira nshyashya, mbese twimura umuyoboro kuri metero 350, bisaba gushaka abakozi n’ibikoresho."

Ubuyobozi bwa WASAC butangaza ko bufite ikigega cya metero kibe 1000 gikora kidahagarara ku munsi, icyakora ubu ntikibona amazi kubera itiyo yangiritse kandi imirimo yo kuyisimbuza ntirarangira, ndetse n’ibikorwa byo gusaranganya amazi aboneka agezwa ku bitaro, gereza n’ibigo bihuriramo n’abantu benshi.

Ubuyobozi bwa WASAC butangaza ko bukomeje kugorwa n’ibikorwa byo kubaka umuyoboro kubera ibihe by’imvura.

Buti "Turimo gukora ibishoboka ngo turangize imirimo, ariko turimo kugorwa n’imvura irimo kugwa, kandi umuyoboro w’amazi ugomba kunyura nibura muri metero imwe n’igice y’ubujyakuzimu, kugerayo imvura igwa biragoye. Ikindi kirimo kugorana, kubera twahanze bundi bushya inzira y’amazi, ahantu hari ibikombe (amakoni) twubaka na sima aho amatiyo ateranyirizwa, kubera imvura ibyo twubaka na sima bitinda kuma."

Ngamije atanga icyizere ko amazi azagera ku baturage mu gihe cya vuba, kuko imirimo yo guca inzira yarangiye, bategereje gufunga amatiyo bakoherezamo amazi.

Umujyi wa Rusizi usanganywe abaturage bafite ifatabuguzi ry’amazi ya Wasac 10,400, ariko abatarimo kugerwaho n’amazi ni 9,000 abaturage bakaba basabwa kwihanganira ibikorwa byo gusana umuyoboro wangijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka