Rusizi: Amatora yo muri RDC yagabanije umubare w’abinjira n’abasohoka

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2011 nibwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC) bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko. Ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhana imbibi hagati y’u Rwanda na RDC kwinjira no gusohoka byakomeje ariko urujya n’uruza rwagabanutse.

Ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda i Rusizi ni umupaka ubundi ukunda kugaragaraho urujya n’uruza rw’abantu benshi.

Ubwo umunyamakuru wacu yageraga kuri uyu mupaka mu masaha ya saa tatu z’igitondo yasanze hambuka umuntu umwe nyuma ya buri minota nk’ibiri. Ibi bitandukanye n’uko ubusanzwe uyu mupaka haba hambuka umurongo muremure w’abantu benshi buri munota.

Umuyobozi w’ishami ry’abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Rusizi ya mbere yagaragaje ko uyu munsi w’amatora muri Kongo watumye urujya n’uruza rw’abantu rugabanuka. Uyu muyobozi avuga ko impamvu y’iri gabanuka ry’ubwinshi bw’abantu bambuka umupaka ryatewe nuko abanyekongo bitabiriye amatora n’abanyarwanda benshi bakaba batambutse kuko serivisi nyinshi muri Kongo zitakoze kuri uyu munsi.

Uyu muyobozi yagize ati: “Abakunda kujya muri Kongo kurusha abandi ni abanyeshuri n’abacuruzi. Uyu munsi hari ikiruhuko cyatanzwe kugira ngo hitabirwe amatora abanyeshuri bava mu Rwanda ntibambutse. Abandi nabo aho baba bagiye nta mirimo yakozwe.”

Mu mujyi wa Kamembe uhahirwamo cyane n’Abanyekongo baba bambutse umupaka baje mu Rwanda haragaragara icyuho. Urugero ni kuri serivisi zitwara abagenzi. Michella, umukozi wa sosiyete itwara abagenzi ya SOTRA TOURS avuga ko uyu munsi batabonye abagenzi ku mupaka nk’uko bisanzwe.

Michella agira ati: “Uyu munsi hano ku mupaka nta bagenzi twahakuye kubera ko abenshi tuhakura ari Abanyekongo baba bagiye i Kigali none uyu munsi bari mu matora.”

Ku mupaka wa Kongo Kinshasa n’u Rwanda i Rusizi hagaragaye n’Abanyekongo benshi bagiye gutora ariko ubusanzwe batuye mu Rwanda.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murabambere

espoir arusha yanditse ku itariki ya: 28-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka