Perezida Kagame yahaye abayobozi inshingano nshya

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’intebe, rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo ya 111 n’iya 112, none ku wa 12 Werurwe 2024, yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:

Dr Doris Uwicyeza Picard
Dr Doris Uwicyeza Picard

Dr Doris Uwicyeza Picard yagizwe Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu no kwita ku Bimukira.

Dr Doris Uwicyeza Picard ahawe izo nshingano nshya, mu gihe yari asanzwe ari Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ubutabera.

Amb.Monique Mukaruliza
Amb.Monique Mukaruliza

Ambasaderi Monique Mukaruliza yahawe kuba ‘Ambassador at large’ muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, mu gihe yari asanzwe ari Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga guhera mu mwaka wa 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka