Perezida Kagame yifurije Umwamikazi Elizabeth II yubile nziza

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II mu kwizihiza yubile y’imyaka 70 amaze ari Umwamikazi.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, Perezida Kagame yashimiye Umwamikazi ndetse avuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwimakaza umubano n’ubucuti mu gihe rwitegura no kwakira inama ya CHOGM.

Umwamikazi Elizabeth II amaze imyaka 70 ku ngoma
Umwamikazi Elizabeth II amaze imyaka 70 ku ngoma

Yagize ati: “Ndashimira Umwamikazi Elizabeth II ku munsi we wa yubile n’ubwitange bwe ku murimo mu myaka 70 ishize. Mu gihe u Rwanda rwiteguye kwakira #CHOGM2022, tuzakomeza gushimangira ubucuti n’ubufatanye mu muryango wa Commonwealth.”

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022, u Rwanda rwifatanyije n’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) mu birori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 70 Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II amaze yimye ingoma, akaba n’umuyobozi w’uwo muryango.

Ibirori by’iminsi ine byo kwizihiza yubile y’imyaka 70 Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, amaze ku ngoma byatangijwe ku wa Kane tariki 02 Kamena 2022.

Mu rwego rwo kwizihiza ibi birori, imijyi mikuru yose ibarizwa muri Commonwelth yacanye urumuri rw’isabukuru.

Ku ruhande rw’u Rwanda, uru rumuri rwacanywe mu mbuga City Walk ahazwi nka Car Free Zone, ku isaha ya saa tatu n’iminota 15 z’ijoro ndetse ni igikorwa cyabereye ku isaha imwe mu mijyi yose yo mu muryango wa Commonwealth.

Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence ndetse na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair.

Tariki 06 Gashyantare nibwo Elizabeth II yujuje imyaka 70 ari ku ngoma, ariko kuyizihiza byaje kwigizwayo. Iyi ni yubile ya mbere Elizabeth II yizihije ari umupfakazi nyuma y’uko umugabo we, igikomangoma Filipo, apfuye mu mwaka ushize.

Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II (Elizabeth Alexandra Mary Windsor), yavutse ku wa 21 Mata 1926. Yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’uko Se, Umwami George VI atanze.

Elizabeth II ni umugore wa gatandatu mu bayoboye ubwami bw’u Bwongereza, akaba ari we muyobozi uyoboye igihe kinini mu mateka y’u Bwongereza, kuko nta mwami cyangwa umwamikazi w’Ubwongereza wigeze amara ku ngoma imyaka 70. Uwa hafi ugereranywa na we ni umwamikazi Victoria wategetse imyaka 63 (1837 – 1901).

Umwamikazi Elizabeth II kuri ubu ni we Muyobozi Mukuru w’Umuryango wa Commonwealth, akaba yaragennye Igikomangoma cya Wales kuzamusimbura igihe azaba atanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mukecuru arakunzwe cyane ku myaka 96.Niba umuntu yamaraga nibuze imyaka 200 ku isi.Ariko abantu birinda gukora ibyo imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma bahembwe ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze,kandi nanjye ndabyemera.

kigoyi yanditse ku itariki ya: 6-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka