Perezida Kagame yakiriye Komiseri mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe

Perezida Paul Kagame, ku wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, mu bihe bitandukanye muri Village Urugwiro, yakiriye Komiseri muri Afurika Yunze Ubumwe, Amb. Bankole Adeoye n’intumwa idasanzwe mu Bwami bwa Arabiya Sawudite, Ahmed A. A. Kattan.

Perezida Kagame na Amb Bankole Adeoye
Perezida Kagame na Amb Bankole Adeoye

Umukuru w’Igihugu yakiriye Ambasaderi Bankole Adeoye, Komiseri muri Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe Politiki, amahoro n’umutekano, bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo bitandukanye bireba umutekano ku mugabane wa Afurika.

Yakiriye kandi Ahmed A. A. Kattan, intumwa idasanzwe akaba n’umujyanama mu rukiko rw’Ubwami rwa Arabiya Sawudite, bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Amb. Bankole ku wa Gatatu yari yakiriwe na Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bagirana ibiganiro ku mahoro n’umutekano, ndetse bagaruka ku bibazo by’inyungu rusange n’izindi nzego z’ubufatanye.

Amb. Bankole ari mu Rwanda mu gihe hateranyiye Inama y’iminsi itatu ku umutekano w’Igihugu yateguwe ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda (RDFCSC) na kaminuza y’u Rwanda (UR).

Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ibibazo by’umutekano biriho ubu: Icyerekerezo cya Afurika”. Yahuje abashakashatsi, abayobozi mu nzego nkuru za Leta n’inzobere, abasirikare bo ku rwego rw’aba Jenerali hamwe b’aba Ofisiye kugira ngo baganire ku bibazo by’umutekano biriho uyu munsi, baturutse mu Rwanda no mu bihugu by’abafatanyabikorwa aribyo Botswana, Etiyopiya, Gana, Kenya, Malawi, Nijeriya, Senegali, Sudani yepfo, Tanzaniya, Uganda na Zambiya.

Perezida Kagame na Ahmed A. A. Kattan
Perezida Kagame na Ahmed A. A. Kattan

Ni mu gihe u Rwanda na Arabie Saoudite bisanganywe umubano mu bya dipolomasi watangiye muri 2018, ubwo ibihugu byombi byasinyaga amasezerano y’ubutwererane.

Ibihugu byombi kandi bisanzwe bikorana ubucuruzi mu ngeri zitandukanye, zirimo ubucuruzi bwa peteroli iboneka cyane muri Arabie Saoudite, kandi u Rwanda rukaba rutagira uwo mutungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka