Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, muri Village Urugwiro, yakiriye indahiro z’abayobozi aherutse guha inshingano, ari bo Dr Usengumukiza Félicien, uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na Kadigwa Gashongore, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Dr Usengumukiza Félicien (iburyo) na Kadigwa Gashongore ubwo barahiraga
Dr Usengumukiza Félicien (iburyo) na Kadigwa Gashongore ubwo barahiraga

Perezida Kagame yibukije abo bayobozi ko inshingano bagiyemo zikomeye kandi zisaba ubwitange.

Ati “Icya mbere nagira ngo mbifurize akazi keza, ni akazi karemereye, usibye ubwako ko karemereye kajyanye n’imico n’imyumvire na politiki y’Igihugu cyacu. Ako kazi ni ukuzuza inshingano zijyanye na ko.”

Perezida Kagame yababwiye ko kurahirira inshingano atari umugenzo gusa, ko kurahira bijyana no kuzuza izo nshingano bityo Igihugu kikabigiriramo inyungu ndetse no kwihuta mu nzira kirimo y’iterambere, n’aho u Rwanda rwifuza kugera.

Yakomeje asaba aba bayobozi kuzirikana uburemere bw’ibyo bakora igihe basohoza inshingano zabo.

Ati “Nagira ngo rero igihe muzaba mukora ibijyanye n’inshingano zanyu, mujye muhora mubifite mu byo mutekereza, bibayobora mu mikorere, na ho ibindi aho muvuye n’aho mugiye, ni umurimo umwe. Musanzwe mufite ibyo mukorera Igihugu mu yindi myanya mwari murimo. Ni imyanya ihindutse gusa ariko inshingano ni ya yindi, usibye ko yiyongereyeho mu buryo bw’uburemere gusa.”

Perezida Kagame yabasabye gukorana n’izindi nzego, kugira ngo aka kazi kabo gashya kazakorwe uko bikwiriye.

Dr. Félicien Usengumukiza yahawe izi nshingano nshya ku wa 14 Ukuboza 2023. Kadigwa we yazihawe tariki 25 Mutarama 2024, n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uwo munsi.

Kadigwa Gashongore, wahawe izi nshingano afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko, yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo. Yize kandi amategeko muri Droit University y’i Lubumbashi muri DRC ndetse na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yakoze mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda kuva mu 2006. Yabaye Umucamanza mu Rukiko Rukuru ndetse n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Perezida Kagame yibukije aba bayobozi ko inshingano bagiyemo zisaba ubwitange
Perezida Kagame yibukije aba bayobozi ko inshingano bagiyemo zisaba ubwitange

Dr. Usengumukiza yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RGB, mu 2023. Mbere yaho yari umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri uru rwego.

Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse yanabaye umuyobozi w’ishami ry’ubukungu.

Dr Usengumukiza afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubukungu mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Bayreuth mu Budage, ndetse akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n’ubucuruzi, yakuye muri Kaminuza ya Gdańsk yo muri Pologne.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuri titre mwibeshye unwaka

Gakuba yanditse ku itariki ya: 17-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka