Perezida Kagame yagiranye ibiganiro kuri telefone na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson kuri telefone, abayobozi bombi bongera gushimangira gushyira mu bikorwa ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu rwego rwo gukemure ikibazo cy’abimukira.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na 10 Downing Street, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, rigaragaza ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Johnson, ikiganiro bagiranye cyibanze ku bufatanye buherutse gutangazwa mu cyumweru gishize, aho u Bwongereza buzohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’ubuhunzi bw’abantu cyugarije isi.

Rigira riti “Minisitiri w’Intebe yashimiye Perezida Kagame ku bw’igihugu cye cyiyemeje gukemura ikibazo cyugarije isi yose cy’ubwimukira mu buryo butemewe, binyuze mu bufatanye mu by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu.”

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Minisitiri w’Intebe yongeye gushimangira ubufatanye n’u Rwanda kugira ngo iki kibazo gikemuke, no guca ukubiri n’ubucuruzi bw’abantu binjizwa magendu, mu rwego rwo gushyigikira impunzi binyuze mu nzira zifite umutekano kandi zemewe n’amategeko.”

Minisitiri w’Intebe, Boris, yanagaragaje ko u Bwongereza bushyigikira Ukraine ndetse ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya igitero cy’u Burusiya kuri Ukraine.

Iryo tangazo ryongeraho ko abayobozi bombi bategerezanyije amatsiko inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth izateranira i Kigali mu Rwanda, muri Kamena uyu mwaka, nk’uko inkuru ya KT Press yabitangaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashima abayobozi bacu, ukuntu bita cyane kuburenganzira bwa muntu. nibakomereze aho turabashyigikiye.

Nitwa Bizgmana j.m.vianney yanditse ku itariki ya: 20-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka