Nyaruguru: Abahinzi baguye ku mibiri 27 y’abazize Jenoside

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buremeza ko tariki 22/11/2011mu murenge wa Kibeho habonetse imibiri y’abantu 27 bazize Jenoside.

Aba bantu biganjemo ab’igitsina gabo babonywe n’abahinzi barimo guhinga mu mukingo muremure uri hafi y’urugo rwa bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside bo muri uyu murenge. Banyiri urwo rugo bombi bafungiye ibyaha bya Jenoside.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho, Vedaste Habimana, yavuze ko byagaragaye ko iyi mibiri ari iy’abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ubuyobozi bw’umurenge butegereje kureba ko hari abaza kureba ko bamenyamo ababo kuko iyi mibiri yari ikiri kumwe n’imyambaro bishwe bambaye.

Abahinzi babonye iyi imibiri ubwo bahingaga bagaya cyane abatuye aho bari bazi ko aba bantu bahari ariko ntibabashe kubivuga kuko aho yakuwe hari hafi y’ingo zituwe kuva kera.

Abanyamateka berekana ko akarere ka Nyaruguru gafite uduce twatangiyemo Jenoside mbere y’utundi mu Rwanda. Nyaruguru ifite inzibutso zinyuranye ziri mu bice bitandukanye zirimo urwibutso rwa kiliziya gatolika ya Kibeho yiciwemo ibihumbi by’abantu bari bayihungiyemo.

Uru rwibutso rwerekana ko abari mu kiliziya bishwe batwitswe ndetse banarashwe. Igice kimwe cy’iyo kiliziya cyagizwe urwibutso ikindi gikomeza gusengerwamo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka