Ngoma: Ubuyobozi bugiye gufasha urubyiruko rwize imyuga kubona isoko ry’ibyo rukora

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko urubyiruko rwasoje amasomo y’imyuga rugiye kubumbirwa hamwe muri Koperative, hakarebwa uko BDF yabaha inkunga bakabona ibikoresho by’ibanze ndetse ibyo rukora bishakirwe isoko.

Bakora inkweto bakadoda n'imyenda
Bakora inkweto bakadoda n’imyenda

Abitangaje mu gihe hari urubyiruko 40 rumaze ukwezi rusoje amasomo y’imyuga yo gukora inkweto n’imikandara mu ruhu ndetse no gukora imigongo ariko rukaba rukibera mu ishuri rwigiyemo.

Mukesharugo Liliane wo mu Murenge wa Kazo yacikirije amashuri asoje amashuri abanza akaba yarize gukora imigongo mu ishuri rya Shimwa Investment Company.

Avuga ko nyuma yo gusoza amasomo yabuze akazi kandi akaba nta mikoro yo kuba yakwibonera ibikoresho by’ibanze kugira ngo abashe kwibeshaho.

Ati “Twarasoje amasomo ariko turacyari hano kuko nta handi twajya kuko simfite ubushobozi bwo kwigurira ibikoresho by’ibanze kandi nashakishije akazi ariko nako kukabona biragoye.”

Umuyobozi wa Shimwa Investment Company, Uwamahoro Brigitte, avuga ko abanyeshuri yigishije yabahawe na CDF bakaba barize mu gihe cy’amezi atandatu ndetse uko ari 40 bakaba barasoje amasomo neza.

Avuga ko aramutse abonye isoko ry’ibyo bakora yabagumana akabaha akazi ariko mu gihe ntaryo na we adafite ukundi yabigenza uretse kubareka bakajya mu miryango yabo cyangwa bagashakira ahandi.

Agira ati “Akarere karabizi ko basoje amasomo nari nziko yenda babaha ibikoresho by’ibanze baheraho ariko ntabyo bahawe, ikindi nafasha keretse ibyo bakora bifite isoko nabagumana ntakibazo nkabaha akazi bakabona amafaranga bakabasha kwitunga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie avuga ko basuye uru rubyiruko aho rwigira ndetse banashima umufatanyabikorwa wabigishije.

Avuga ko bateganya kubashyira muri koperative bakabahuza na BDF ikabaha inguzanyo bakabona ibikoresho by’ibanze bakabasha gukorera hamwe bityo bakiteza imbere.

Ati “Muri gahunda yo guhanga umurimo, dufite BDF dushobora kubahuza na yo, ifite amafaranga igomba gutanga ku rubyiruko. Bariya bana tuzabashyira muri koperative tubahuze na BDF bakabona uko bagura ibikoresho by’ibanze bagakomeza gukorera aho bari badatatanye.”

Naho ku bijyanye n’isoko ry’ibyo bakora, avuga ko bateganya kuvugurura inzu y’urubyiruko bagahabwamo icyumba cyo kubimurikiramo ndetse n’imurikagurisha ryasubukurwa bakajya bahabwa umwanya wo kugaragaza ibyo bakora kugira ngo bimenyekane.

Uru rubyiruko rugizwe n’abasore 20 bize gukora inkweto n’imikandara mu ruhu ndetse n’abakobwa 20 bize gukora imitako y’imigongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimira mwe mwese mukomeje gushyigikira urubyiruko rwize imyuga mu gihugu hose nge ubu nize ubudozi muri secondaire nkaba nifuza akazi ko kwigisha abandi ubwo bumenyi ariko nabuze ikigo nasabamo akazi.

Murakoze

KAYITESI MELYNE yanditse ku itariki ya: 5-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka