Muhima: Habonetse imibiri 21 y’abishwe muri Jenoside

Kuwa kabiri tariki 2 Mata, 2024, ku muhanda urimo gukorwa mu Mudugudu w’Intiganda aho bita muri Marathon mu Kagali ka Tetero habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo imashini ya Company Stecol Corporation yakoraga uwo muhanda ikagera ahari iyo mibiri.

Iyo mibiri bayisanze mu cyobo kiri mu rugo rw’uwitwa Abayisenga Anicet witabye Imana, aho basanze imibiri igera kuri 21 n’imyenda itandukanye.

Ubuyobozi bwa IBUKA mu murenge wa Muhima bwatugejejeho aya makuru, buravuga ko yamenyekanye ku itariki 30 Werurwe 2024 ari bwo habonetse umubiri umwe mu gitaka bakuye hafi y’urwo rugo, bagiye kurimena mu Kagali ka Kora, Umurenge wa Gitega bahita babonamo umubiri.

Imibiri 20 yabonetse yashyizwe ku biro by’Umurenge wa Muhima, naho uwo umwe wabonetse kuwa 30 Werurwe uri ku biro by’Akagari ka Kora Umurenge wa Gitega.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima bufatanyije n’abahagarariye IBUKA basabye ko hakomeza gushakishwa amakuru kugira ngo hamenyekane niba hari abazi amazina y’abajugunywe muri cyo cyobo, ubundi hakurikireho gukurikirana ba nyirinzu bakiriho.

Igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri cyagizwemo uruhare n’umukozi ushinzwe umuryango no kurengera umwana wari uhagariye ubuyobozi bw’Umurenge, inzego z’umutekano zikorera mu Murenge (Police, RIB, DASSO n’Irondo ry’umwuga), Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Muhima, uwo mu Kagali ka Tetero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Tetero, umuyobozi w’Umudugudu w’Intiganda, n’abakozi ba Company ikora uwo muhanda (Stecol Corporation)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka