Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na Visi Perezida wa Banki y’u Burayi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Bwana Thomas Östros, Umuyobozi wungirije wa Banki y’Ishoramari y’Uburayi (EIB), baganira uburyo iyi banki yarushaho gufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye z’iterambere.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na Visi Perezida wa Banki y'u Burayi
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na Visi Perezida wa Banki y’u Burayi

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe mu 2024. Byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr Ndagijimana Uzziel na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente na Bwana Thomas Ostros, baganiriye ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na Banki y’Ishoramari y’u Burayi, mu nzego zirimo ubuhinzi, uburezi, ubuzima ndetse n’ingufu.

Thomas Ostros umaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi i Kigali, akaba ari Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi (European Investment Bank) ushinzwe ingufu, ubuzima, siyansi n’iterambere.

Iyi banki mu bijyanye n’urwego rw’ingufu, ifasha u Rwanda muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu ndetse no mu yindi mishinga migari, irimo umaze iminsi utangiye ujyanye no guhuriza hamwe imyanda isukika mu Mujyi wa Kigali ikoherezwa ahantu hamwe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko iyi Banki yagize uruhare mu ruganda rukora inkingo, ndetse kandi nk’uko byaganiriweho hari indi mishinga izaterwa inkunga n’iyo Banki mu rwego rw’ubuhinzi n’uburezi.

Iyi Banki kandi izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima kuko isanzwe izobereye mu gutera inkunga ibikorwa byo mu rwego rw’ubuzima, harimo n’iyubakwa rya Laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu, National Health Laboratory Services (NHLS).

IEB isanzwe ikorana na banki zo mu Rwanda zirimo Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), ndetse ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Banki ya Kigali yasinyanye amasezerano na IEB afite agaciro ka Miliyoni 100 z’Amayero, azafasha Banki ya Kigali gutanga inguzanyo mu mishinga n’amasosiyete mato n’aciriritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka