MINICOM irasaba uturere dufite amasoko yambukiranya imipaka korohereza abayakoreramo

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), irasaba uturere dufite amasoko yambukiranya imipaka, korohereza abayakoreramo bahuye n’ibihombo mu bihe bya Covid-19.

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu turere duherereye ku mipaka bavuga ko ibikorwa byabo bitagenze neza mu gihe cya Covid-19, kuko amasoko yafunzwe mu kugabanya urujya n’uruza hirindwa icyorezo cya Covid-19.

Bamwe bahisemo gufunga ibikorwa barataha, abandi bagakora amasaha makeya, mu gihe harimo n’abakoze ariko ntibashobore kugira icyo binjiza.

Mu Karere ka Rubavu ni hamwe isoko ryambukiranya imipaka ryari risanzwe rikora ariko kubera Covid-19 umupaka warafunzwe, ingendo zirahagarara n’abari basanzwe bakorera mu isoko ryambukiranya imipaka barafunga.

Gusa ntibyakuyeho ko hari abari barahawe amasezerano y’ubukode kandi agomba kubahirizwa, n’ubwo bo bari bicaye mu ngo zabo cyangwa ubucuruzi bwabo bucumbagira.

Mu gihe Covid-19 irimo kugenza makeya, MINICOM itangana inama ku turere dufite ayo masoko, yo kuganira n’abakoreramo hakarebwa uko boroherezwa mu gihe biboneka ko batakoze, ibi bikazafasha abacuruzi kuzahura ibikorwa byabo.

Richard Niyonshuti, umuyobozi muri MINICOM ushinzwe imishinga, avuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bufite uruhare mu kongera amadovisi, naho Covid-19 yadindije ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ndetse n’ibikorwa by’amasoko n’ubu ntibirasubira ku murongo.

Agira ati “Hari byinshi Leta yakoze mu gufasha abakora ubucuruzi harimo ikigega nzahurabukungu, ariko hari ibitaranoga. Kimwe mu bibazo byigaragaza ni uko abakorera mu masoko yambukiranya imipaka bagiye bishyuzwa amafaranga y’ubukode kandi batarakoze ngo binjize, bakaba basaba gusonerwa.”

Niyonshuti avuga ko uturere dufite Inama Njyanama, bagomba kureba icyakorwa harimo kudohorera abakorera muri ayo masoko, kugira ngo bashobore gukomeza gukora.

Mu Karere ka Rubavu hari isoko ryambukiranya imipaka ryubatswe mbere ya Covid-19, ndetse icyorezo cyasanze hari inkundura yo kurishakira abarikoreramo, gusa kubera ingamba zo gukumira icyo cyorezo, abantu ntibarisubiyemo n’abarikoreyemo ntibashoboye kwinjiza kubera ingendo zari zarahagaritswe.

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko Akarere karimo gushaka uburyo ryakongera ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya umupaka kuko byagabanutse.

Ati “Kimwe mu bisubizo byafasha abatuye umujyi wa Rubavu kongera ubucuruzi bwambukiranya umupaka, harimo kwemerera abaturage gukoresha jeto n’ubwo u Rwanda rugitegereje igisubizo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Nzabonimpa avuga ko Jeto idateza imbere ubucuruzi gusa, ahubwo iteza imbere urujya n’uruza ry’abantu haba mu mirimo no kugenderana mu busabane.

Umupaka wa Rubavu mbere ya Covid-19 wakoreshwaga n’abantu ibihumbi 55 ku munsi, ubu nturenza abantu 5,000 ku munsi, intandaro ikaba ari ukutemerera abantu gukoresha jeto hamwe no kwaka abambukiranya umupaka ibyangombwa byo gukorera muri Goma, bizwi nka ‘Permis de séjour’.

Mu Karere ka Karongi bavuga ko bafite isoko ryubatswe ariko ridakoreshwa neza, ndetse byiyongeraho kuba abanyekongo bashaka guhahira mu Rwanda badafite uburyo bunoze bwo kugenda mu mazi.

Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Akarere ka Karongi n’ikirwa cy’Ijwi bukeneye amato atanga umutekano ku bambukiranya ikiyaga, kuko hati y’impande zombi hari ibilometero 12, ni urugendo rurerure.

Niragire agaragaza ko bafite isoko rinini bagomba guhaza, ahubwo bafite ikibazo cy’ibicuruzwa bidahari.

Agira ati “Byatumye dusura inganda zikorera mu Mujyi wa Kigali kugira ngo tuzishishikarize kuzana ibicuruzwa, kuko isoko dufite tudashobora kurihaza.”

Agaragaza ko Abanyarwanda bashaka gukora ubucuruzi bw’inyama babona isoko rinini rivuye ku ijwi, hamwe n’ibindi bivuye mu nganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka